00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Si ururingiti se!

Yanditswe na

Emma Marie Umurerwa

Kuya 16 September 2013 saa 05:09
Yasuwe :

1. Umwarimu wigisha mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yatanze ikizamini cyo kuririmba, dore ko abana benshi banabikunda cyane. Abana benshi baririmbaga uturirimbo tw’abana nka: Mbe Kanyamanza keza ko mbona wishimye… Iyo tugenda kuri gahunda… Frere Jacques, Frere Jacques… Mama Sipesiyoza yazanye amata… n’izindi.
Mwarimu ageze ku kana kamwe k’agakobwa kaba karahagurutse n’ibakwe ryinshi, gatangira kuririmba n’ijwi riranguruye, ari na ko gakora ibimenyetso (gestes) bijyanye (…)

1. Umwarimu wigisha mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yatanze ikizamini cyo kuririmba, dore ko abana benshi banabikunda cyane. Abana benshi baririmbaga uturirimbo tw’abana nka: Mbe Kanyamanza keza ko mbona wishimye… Iyo tugenda kuri gahunda… Frere Jacques, Frere Jacques… Mama Sipesiyoza yazanye amata… n’izindi.

Mwarimu ageze ku kana kamwe k’agakobwa kaba karahagurutse n’ibakwe ryinshi, gatangira kuririmba n’ijwi riranguruye, ari na ko gakora ibimenyetso (gestes) bijyanye n’indirimbo, mwarimu arumirwa .

Ako gakobwa kati “Urwo ngukunda sinaruhishahisha, nzaruvuga hose, ni urw’igiciro cyinshi, nzarwambara ku manywa, nijoro ndwiyorose, …” Umwarimu aba aravuze ati “ceceka!” Umwana ati “sinyizi se mwari?” undi ati “Ibyo uri kuririmba ni ibiki? Urwo uvuga uzambara ku manywa nijoro ukarwiyoroza ni uruki, warumenyeye he?"

Ubwo umwarimu ntiyiyumvishaga ukuntu agakobwa k’imyaka umunani kaba kazi iby’urukundo bigeze aho. Akana kamusubiza katajijinganya kati "Si ururingiti se?"

Umwarimu yahise amuha atanu kuri atanu ati "genda wiyicarire." Abandi bana basigara mu rujijo batazi iyo biva n’iyo bijya!

2. Umugore yahuye n’umupfumu, maze uyu muraguzi amubwira ko yasaba ibintu 3 mu minsi 3, ko ariko icyo azajya asaba cyose, umugabo we azajya agihabwa inshuro icumi kurushaho. Umugore ntiyabyumva, aratangira ati “icya mbere, ndashaka kuba mwiza kurusha abandi bagore bo ku isi.» Biba birabaye. Ageze mu rugo asanga umugabo we yabaye mwiza inshuro icumi kumurenza, abandi bagore batangiye kumunuganuga.

Umunsi wa kabiri, umugore asaba wa mupfumu kumugira umukire wa mbere ku Isi, umupfumu arabimuha. Ageze mu rugo, asanga ni uwa kabiri, kuko umugabo we yari yamukubye inshuro 10. Ku munsi wa gatatu ari na wo wa nyuma, asaba kugira impanuka idakanganye, yibwira ko ubwo ku mugabo we biri bwikube inshuro 10 agapfa, umugore akamuzungura akaba anamukize atyo.

Byarabaye, birangira umugore agize impanuka idakabije, avunika ukuboko konyine, ageze mu rugo asanga umugabo yagize impanuka yoroshye inshuro 10 munsi y’iye, yavunitse urwara gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages