00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teacher Mpamire mu ishusho ya Perezida Museveni: Udushya twaranze igitaramo cya Seka Live (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 June 2023 saa 09:36
Yasuwe :

Umunyarwenya Herbert Mendo Ssegujja [Teacher Mpamire] uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba mu gutera urwenya, yasekeje abantu mu gitaramo cya Seka Live i Kigali ubwo yakigana mu ishusho ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni

Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali [Kigali Conference Exhibition Village] mu ijoro rya tariki 25 Kamena 2023 cyari kiyobowe na Arthur Nkusi.

Cyari igitaramo gihuriyemo abanyarwenya batandukanye barimo Teacher Mpamire, Daliso Chaponda, Hervé Kimenyi , Muhinde , Fred Rufendeke na Joseph.

Cyasojwe mu rwenya ruri hejuru cyane nyuma yo kubona uburyo Teacher Mpamire yinjiye ku rubyiniro mu isura ya Perezida Museveni akunze kwigana bikanyura benshi kuva ku muturage usanzwe kugeza kuri uyu mukuru w’igihugu ubwe.

Uyu munyarwenya yateye urwenya avuga uko yari abayeho mu gihe cy’akato yari amazemo iminsi nyuma yo kwandura COVID-19 mu minsi ishize, avuga ko nubwo yarwara ahora afite imbaraga.

Mu gusubiza ibibazo yabazwaga na Arthur Nkusi wari wagiye mu mwanya w’uwakiriye umukuru w’igihugu yamubajije igihe azavira ku butegetsi.

Mu ijwi rijya gusa n’irya Perezida Museveni neza uyu munyarwenya yagize ati "Hari abavuga ngo nzagenda, njyahe se ko nkiri muto? muzi ko ari nayo mpamvu Mama anyita ’baby face’."

"Abose bakubwira kuza kumbaza icyo kibazo uzababaze niba bazi igihe Yesu azagarukira."

Yabajijwe impamvu asinzira ari mu kiganiro, uyu munyarwenya nanone mu ijwi rijya gusa n’irya Perezida Museveni yasubije agira ati "Kuriya mumbona mpumirije ntimukagire ngo mba nasinziriye mba ndi kuvugana n’Imana."

Uko abandi banyarwenya bitwaye

Arthur Nkusi wari uyoboye iki gitaramo mbere y’uko yakira Muhinde , umunyarwenya wazamukiye muri Gen-Z Comedy yabanje kugaruka ku burebure bw’uyu musore ukunze gutera urwenya agaruka ku ndeshyo ye.

Uyu munyarwenya uri mu batanga icyizere muri uru ruganda yatangiye avuga uburyo ari umwe mu bashoramari batunzwe n’ubugufi bwabo.

Hari aho yageze agira ati "Mbonye umuhungu mugufi uri kunseka, buriya rero ndi Ambasaderi wanyu, inama nabagira mujye mutega abamotari barebare kuko hari aho muzagera akagusaba kumukandagirira aho atagera "

"Niba uri mugufi ntukajye mu kabyiniro, nigeze kujyayo nambaye imyenda y’icyatsi, ubwo nicaraga ku meza ntegereje icyo kunywa narebye ku ruhande mbona abasore bagize amerwe bati kiriya ki Mützig kinini bazanye noneho ni icyanjye."

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, abakunzi b’urwenya bakigaragaza ko bakimushaka, Arthur Nkusi yabwiye Muhinde ko ubu ari kwegereza igihe cyo kuba yakorerwa igitaramo cye wenyine.

Fred Rufendeke yagarutse ku ijambo riri muri bibiliya rivuga ko Yesu azaza nk’Igisambo atera urwenya agira Ati "Buriya Yesu ntiyaba yaraje tukamufatira i Nyabugogo akaba ari i Mageragere, abari yo nyabuna muzatubarize niba ataraza."

Hervé Kimenyi yateye urwenya abwira abo baba i Burayi kwitondera abakobwa b’i Kigali kuko abenshi baza babashakaho Visa.

Yavuze uburyo hari abirabura babaye abazungu bitewe n’ibyo bakora cyangwa imitekerereze yabo.

Uyu munyarwenya yagarutse ku mazina abakiritisu bita bagenzi babo atanga urugero ku ntama.

Ati "Gute naza gusengera iwanyu munyita intama koko byibuze nta no kuvuga Antelope basi , ubwose nibavuga Aleluya nzavuga Amena cyangwa ni Meeeee."

Teacher Mpamire mu ikositumu ya karokaro, yitwaje ingwa n’ibitabo mu ntoki, yinjiye ku rubyiniro ahindura igitaramo ishuri.

Uyu munyarwenya yaganirije abitabiriye anabigisha isomo ry’urukundo abasaba kwirinda gukopera.

Yatanze ikizamini agira ati “Musa yinjiye mu rusengero nta nkweto yambaye , kora intero utangije ijambo Inkweto…”

Daliso Chaponda wari utegerejwe na benshi yateye urwenya avuga uburyo kureba filime z’urukundo bibeshya abantu benshi, bakibwira ko bazagira urukundo nk’urwo babona mu bitabo cyangwa filime.

Yateye urwenya avuga uburyo yahuye n’umunyamasengesho wamubeshye ko iyo asenga agafashwa avuga mu ndimi.

Daliso yavuze ko nyuma yo kugera mu Rwanda yasanze ibyo uwo munyamasengesho yavugaga cyari Ikirundi.

Yasangije abitabiriye uburyo yateye urwenya ku bendera rya Malawi ubuyobozi bw’igihugu bumukangisha kumufunga naramuka avuye mu Bwongereza.

Arthur Nkusi yagarutse ku rubyiniro atungurwa no kubona Juno Kizigenza yicaranye na Alliah Cool, ni uko aterura agira ati " Juno nawe ubwo araje , ufite inzu ya miliyoni 500Frw, uyu ntabwo ari Ariel Wayz mwana."

Iki gitaramo cyarangiye saa ine n’igice abakunzi b’urwenya bagaragaje ko bagikeneye kumva inkuru z’aba banyarwenya.

Kuva ibi bitaramo ngarukakwezi byagaruka muri uyu mwaka, abakunze kubyitabira bakomeje gusaba Arthur Nkusi kubazanira Trevor Noah.

Arthur Nkusi atangaza ko hari imbanzirizamushinga zamaze gutangira zo kuzana uyu munyarwenya ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo akaba icyamamare ku Isi biciye mu biganiro by’urwenya akora ndetse ubu ari no mu bitaramo bizenguruka Isi.

Abanyarwenya Fally Merci na 5K Etienne bari bagiye gushyigikira bagenzi babo
Abato n'abakuru ntibatangwa muri Seka Live
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye Seka Live isoza ukwezi kwa Kamena 2023
Andy Bumuntu na Malik Shaffy batashye bikanda imbavu kubera guseka cyane
Arthur Nkusi yagarutse kuri gahunda yo gufunga ibitaramo saa tatu avuga uburyo hari abatashye aribwo bagitangira kubyina
Arthur Nkusi yagarutse kuri Juno Kizigenza wari wicaranya na Alliah Cool amubwira ko atagomba kwibeshya akamugereranya na Ariel Wayz bigeze gukundanaho
Benshi batashye banyuzwe
Arthur Nkusi yasabwe gutumira Trevor Noah muri ibi bitaramo
Daliso Chaponda ni inshuro ya kabiri ataramiye i Kigali
Byakugora kuva mu bitaramo nk'ibi by'urwenya udasetse
Daliso Chaponda wari utegerejwe na benshi yateye urwenya avuga uburyo kureba filime z'urukundo bibeshya abantu benshi
Daliso Chaponda yavuze uburyo yigeze gutera urwenya ku ibendera rya Zambia bakamukangisha gufungwa naramuka avuye mu Bwongereza aho aba
Fred Rufendeke yateye urwenya avuga ko Yesu ashobora kuba yaraje bakamufunga niba koko yaraje nk'igisambo nk'uko bivugwa muri bibiriya
Hervé Kimenyi avuga ko atumva ukuntu Emmanuel Macron ari umuzungu niba agera ku buyobozi agakuba umushahara we kabiri
Hari igihe kwifata bikunanira bitewe n'urwenya rutanzwe
Hervé Kimenyi yateye urwenya abwira ababa i Burayi kwitondera abakobwa b’i Kigali kuko abenshi baza babashakaho Visa bitwaje urukundo
Ibitwenge byari byose muri Seka Live
Iyo wageze aho abanyarwenya bateraniye
Muhinde yateye urwenya avuga uburyo ari umwe mu bashoramari batunzwe n'ubugufi bwabo
Kuri bamwe bwari ubwa mbere bitabiriye Seka Live
Muhinde yateye urwenya avuga uburyo ari umwe mu bashoramari batunzwe n'ubugufi bwabo
Nadia Umutoni ni umwe mu bitabiriye Seka Live y'uku kwezi
Ntibiba byoroshye kwifata wageze mu bitaramo by'urwenya
Nyuma yo kubwirwa ko akuze cyane, Teacher Mpamire wari wisanishije na Museveni, yahagurutse yerekanako agifite imbaraga ndetse ko agishoboye no kubyina
Seka Live y'ukwezi kwa Kamena yari yatumiwemo abanyarwenya batandatu
Shemi (uri ibumoso) ni umwe mu bitabiriye Seka Live
Teacher Mpamire mu ishusho ya Perezida Museveni yagiranye ikiganiro na Arthur Nkusi wari wagiye mu mwanya w'umunyamakuru
Teacher Mpamire atera urwenya ameze nka mwarimu mu ishuri
Teacher Mpamire bwa mbere yinjiye ari mwarimu ugiye gutanga amasomo
Teacher Mpamire nyuma yo gutanga amasomo yagarutse mu isura ya Perezida Museveni
Teacher Mpamire mu isura ya Perezida Museveni yagaragaje ko uyu muyobozi w'igihugu cya Uganda agifite akagufu
Teacher Mpamire yabanje gusuhuza abitabiriye abaha intashyo za Perezida Museveni
Teacher Mpamire yahinduye icyumba cyaberagamo igitaramo ishuri nawe ahinduka umwarimu
Teacher Mpamire yinjiye yambaye agapfukamunwa dore ko Perezida Museveni aherutse kwanduka COVID-19
Ukimubona ushobora kugira ngo ni Perezida Museveni uhingutse
Uyu munyarwenya yavuze ko ababona Perezida Museveni asinziriye atari uko biba bimeze ahubwo aba ahumirije avugana n'Imana
Uncle Austin yanyuzwe n'urwenya rwari muri Seka Live
Yagiye atanga imyitozo yagoye benshi
Yahamagaye Coach Gael amusaba kumushoramo imari agakomeza umuziki we nk'uko Perezida Museveni yigeze kuwukora mu gihe cyashize

Amafoto: Gisele Iturize


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages