00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teacher Mpamire yasesekaye i Kigali

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 25 June 2023 saa 06:08
Yasuwe :

Umunyarwenya Herbert Mendo Ssegujja wo muri Uganda, wamamaye ku mazina ya Teacher Mpamire, yasesekaye i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Seka Live gitenganyijwe kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2023 muri Camp Kigali.

Uyu munyarwenya waherukaga gutaramirwa mu Rwanda mu myaka ine ishize, yishimiye kugaruka muri iki gihugu yereka abakunzi be ko hari amagambo y’Ikinyarwanda amaze kumenya.

Akigera i Kigali mu butumwa yanditse mu Kinyarwanda yagize ati “Nageze mu Rwanda. Duhurire Camp Kigali iri joro.”

Uyu munyarwenya uri mu bakomeye muri Afurika yataramiye i Kigali bwa mbere mu 2017 yitabiriye Seka Fest yabaye muri Kamena uwo mwaka.

Kuri iyi nshuro yitabiriye Seka Live ari buhuriremo na Daliso Chaponda, Arthur Nkusi, Herve Kimenyi, Fred Rufendeke, Muhinde na Joseph.

Kwinjira muri iki gitaramo bigusaba 10.000 Frw mu myanya isanzwe na 15.000 Frw mu y’icyubahiro. Ni itike ishobora kugurwa binyuze kuri internet https://itike.io/tickets?event=34 .

Uyu munyarwenya uzwiho kwigana Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, iyo atera urwenya ahindura icyumba cyabereyemo igitaramo ishuri agatangira kuganiriza abitabiriye nk’aho ari abanyeshuri be.

Teacher Mpamire w’imyaka 39 ni umunyarwenya wanabyigiye dore ko nyuma yo kwishimirwa na Perezida Museveni, yamuhaye buruse y’umwaka umwe ajya kwiga ibijyanye n’uko bategura cyangwa bandika urwenya muri American Comedy Institute i New York.

Nyuma yo gusoza amasomo yahisemo izina rya Teacher Mpamire arikuye kuri mwarimu we yakundaga cyane Arthur Mpamire wamwigishije amateka muri Greenlight High ndetse yagize amahirwe yo guhurira na we mu kigo kimwe bose ari abarimu.

Imyambarire ikunze ku muranga ikorwa n’umudozi wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Teacher Mpamire ni umunyarwenya wubatse urugo kuva mu 2016 nyuma yo kwemeranya kubana akaramata na Carol Barekye.

Teacher Mpamire avuga ko azaniye abakunzi b'ibitaramo by'urwenya amasomo arasiga bimutse bajya mu kindi cyiciro cy'ubuzima
Teacher Mpamire yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2019
Teacher Mpamire yitabiriye igitaramo cya Seka Live arahuriramo na Daliso Chaponda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages