1.Umupolisi yagiye gusaka ibiyobyabwenge mu rugo rw’umusaza, batajyaga basaka kubera gutinya iwe. Umupolisi ahageze aravuga ati "Muze! Fungura ninjire mu nzu! Umusaza ati ”Ugiye gukora iki se mu nzu yanjye?” Polisi ati ”Nje kugusaka bivugwa ko ucuruza ukanakoresha ibiyobyabwenge. Kandi dore mfite baji (ikarita y’akazi). Umusaza aramufungurira arinjira atangira gusaka, ahebye mu nzu, ashaka kwinjira mu gikari wa musaza aramubuza ati ”Reka sigaho wikwitera ibyago mwana wanjye”.
Umupolisi aramwibutsa ati "Eeeuh! Wibuke ko mfite baji!” Umusaza aramubwira ati "Ngaho injira". Umupolisi akigera mu gikari ahasanga imbwa ikarishye cyane ihita imusimbukira iramuhusha, ari na bwo na we yahise asimbuka yurira urugo, aratabaza agira ati "Muzehe we! Ngwino unkize imbwa yawe!" Umusaza ati "Iyo mbwa yereke baji!"
2. Umugabo yashatse umugore, akajya amubwira ngo basangire inzoga, undi akamubwira ko atajya asoma ku gasembuye, ariko umugore yabona umugabo arenze irembo agahita afata ku mafaranga umugabo yamusigiye yo guhaha, agatumiza manyinya (Primus). Umunsi umwe umugabo abwira umugore ko agiye ku kazi ari butahe ku mugoroba. Atirimutse umugore aba atumije manyinya nk’uko yari asanzwe abigenza.
Umugore atangira kunywa, agiye kumva yumva umugabo aragarutse ahita afata rya cupa arihisha mu ngutiya, umugabo araza amwicara iruhande batangira kuganira, umugore arahaguruka yibagiwe ko afite icupa, rirataraka inzoga iba iramenetse. N’ikimwaro kinshi ati ”Cheri uziko nibagiwe kukubwira ko ndwaye indwara yo kwituma amacupa”.
Waba ufite urwenya ushaka kugeza ku bakunzi ba IGIHE? Warwohereza kuri e-mail ikurikira: [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO