Iki gitaramo cyahariwe uyu munyarwenya giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).
Ni igitaramo cyahawe izina rya ‘The Lol Model’ rikomoka ku cyo aherutse gukora mu Ukwakira 2022, aho yamaze iminota 70 ari ku rubyiniro.
Arthur Nkusi avuga ko ajya gutumira Daniel Omara, umwe mu banyarwenya yubaha cyane mu bakoresha ururimi rw’Icyongereza, yabanje kwitegereza neza igitaramo cya wenyine ‘One Man Show’ yakoze mu Ukwakira.
Ati "Umwaka ushize nibwo yakoze One Man Show amara iminota 75 ari ku rubyiniro, icyo gihe narayibonye ndayikunda cyane ndamwandikira mubwira ko twayizana i Kigali nawe arabinyemerera".
Iki gitaramo Daniel Omara azanye i Kigali azagihuriramo n’abanyarwenya bo mu Rwanda bamaze kwigarurira imitima ya benshi barimo Rusine Patrick, Ambasaderi w’Abakonsomateri, Admin, Mavide na Pazzo n’abandi.
Uyu munyarwenya yari amaze igihe kinini ahugiye mu bijyanye no gutunganya sinema, aherutse kumurika filime yise ‘Kabi and Kalo Tricksters In Love’ (2023).
Mu rugendo rwa sinema yagaragaye muri filime y’uruherekane The Hostel yakozwe mu 2011 yatumye yamamara cyane dore ko yacaga kuri televiziyo zo mu bihugu 13.
Yakinnye mu zindi zitandukanye zirimo Girl from Mparo (2019), Beneath the Lies (2014) na Plan B (2014).
Mu 2010 Daniel Omara yabaye umunyarwenya wa mbere wataramye muri Big Brother Africa (BBA) Live bimuhesha amahirwe yo kuza mu banyarwenya 20 bakomeye muri Afurika.
Uyu munyarwenya watangiye kujya mu bitaramo by’urwenya afite imyaka 11, avuga ko yatinyaga kujya mu mwijima akiri muto kugeza afite imyaka 17.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!