00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Mazimpaka yatembagaje abiga muri UR Huye mu gitaramo cyaranzwe n’impano nshya

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 July 2023 saa 09:20
Yasuwe :

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yatembagaje abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, mu gitaramo cyagaragayemo abanyempano bashya mu rwenya.

Iki gitaramo cyabaye muri gahunda uyu munyarwenya yatangije yise ‘Japhet’s Comedy Campus Tour’ igamije kuzenguruka kaminuza zitandukanye ataramira abazigamo.

Ibi bitaramo byabimburiwe na UR Huye aho yataramiye abanyeshuri bigayo, aherekejwe n’umunyamakuru Ally Soudy.

Muri iyi kaminuza abanyeshuri baho bagaragaje impano barimo batanu bakora urwenya n’abandi babiri b’abahanzi mu njyana zitandukanye.

Mazimpaka yabwiye IGIHE ko iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyeshuri benshi kandi n’abanyempano bazigaragaje bafite ubushobozi bwo gukomeza.

Ati "Twasanze abantu batwiteguye kuko bari babizi, bari bategerezanyije amatsiko n’abanyempano bari baritoje ko twari twarababwiye hakiri kare."

Yakomeje avuga ko abanyeshuri banyuzwe n’igitaramo kandi ko banishimiye Ally Soudy na we wanyuze muri iyi kaminuza.

‘Japhet’s Comedy Campus Tour’ ni ibitaramo bigiye kuzenguruka kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda hatarimo izo mu Mujyi wa Kigali. Intego yabyo ni ugufasha abanyeshuri kwidagadura no guha abanyempano bashya urubuga.

Mazimpaka yateye urwenya abanyeshuri ba UR Huye, baramwishimira
Ally Soudy ari mu basusurukije abanyeshuri bo muri iyi kaminuza
Abanyarwenya b'abakobwa nabo bagaragaje impano zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages