00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwenya: Urukundo ni ukurindagira

Yanditswe na

Nadine Jessica Umuhoza

Kuya 19 October 2014 saa 10:54
Yasuwe :

Mutimamuke yagishije inama Ntibindeba, ngo amuhe inama z’urukundo rushyitse zamufasha kurwinjiramo wese, agakunda uwe amwihebeye. Niko kumubaza ati Urukundo ni iki?
Ntibindeba yamusubije adatindiganyije, ati "Urukundo ni ukurindagira k’ubwonko, bigatuma ubona umuntu ukwawe kwa wenyine, ukamutaho igihe wenda atanabishaka, cyangwa nawe ugasanga afite icyo cyorezo yararindagiye mukarindagirana.Mwirinde icyo cyago kirindagiza umuntu akava i Gatuna cyangwa mu Gisaka akajya kurindagira i Rusizi (...)

Mutimamuke yagishije inama Ntibindeba, ngo amuhe inama z’urukundo rushyitse zamufasha kurwinjiramo wese, agakunda uwe amwihebeye. Niko kumubaza ati Urukundo ni iki?

Ntibindeba yamusubije adatindiganyije, ati "Urukundo ni ukurindagira k’ubwonko, bigatuma ubona umuntu ukwawe kwa wenyine, ukamutaho igihe wenda atanabishaka, cyangwa nawe ugasanga afite icyo cyorezo yararindagiye mukarindagirana.Mwirinde icyo cyago kirindagiza umuntu akava i Gatuna cyangwa mu Gisaka akajya kurindagira i Rusizi n’ahandi ashaka uwo barindagirana."

Abasore 2 baricaye baraganira bishyira kera, ibiganiro bisa n’ibibashiranye, nuko umwe abwira undi ati : «Ariko buriya ntibyaba byiza bagiye baduha inzoga ku kazi?» Dore zimwe mu mpamvu uyu musore yumva bakamuhaye inzoga ku kazi, ndetse no mu masaha y’akazi:

• Byatuma ntazajya nsiba ku kazi n’ iyo naba ndwaye
• Byagabanya kwinubira umushahara muto
• Byamfasha kujya mbwiza Boss ukuri kose , ntamubeshye.
• Sinazongera gusaba ikiruhuko ukundi
• Byadufasha kwirinda indwara ya Diyabete, dore ko akenshi twihata ibyayi birunzwe n’ isukari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .