Imbwa yabanaga n’injangwe mu rugo rumwe ku buryo zari zaramenyeranye. Ubusanzwe imbwa iramoka, mu gihe injangwe yo inyawuza. Umunsi umwe injangwe aho gukora ibyo izwiho rero yagize itya iramoka.
Imbwa birayirakaza cyane kuko yari yumvise injangwe iyitwaye impano yayo. N’uburakari bwinshi, ibaza injangwe impamvu imotse kandi atari ibyayo, maze irayihanangiriza iyibwira ko buri nyamaswa igomba gukora ibyayo ntivangire indi kuko buri imwe ifite impano yayo yihariye.
Injangwe ariko yo ntiyigeze igaragaza uburakari namba, ni ko kubwira imbwa iti “Igihe cyose twabanye nakwigiyeho byinshi. Ubusanzwe sinari nzi kumoka, ahubwo nabikwigiyeho kuko muri ibi bihe tugezemo abavuga indimi zirenze rumwe ni bo bafite agaciro kurenza uvuga rumwe! None muvandimwe, nanjyje nsigaye ndi “bilingue”! Ahubwo nagushishikariza kwiga urundi rurimi, singusige mu majyambere kandi turi inshuti.”
Icyakurikiyeho ntumbaze!



















TANGA IGITEKEREZO