Umukozi wakoraga mu kigo cy’abapadiri akaba yari afite ingeso yo kwiba divayi, yagiye kwicuza ibyaha ibi bita gusaba Penetensiya. Umupadiri wagombaga kumuca icyiru na we yari afite ingeso yo guca inyuma uyu mugabo.
Mu gihe uyu mugabo yari mu ntebe ya Penetensiya, amaze kurondora ibyaha nk’uko yabikoze, Padiri aramubaza ati “Ni ko mwana wa, ni nde unywera Divayi?”
Na we amusubirishamo ati “Ugize ngo iki Padi?” Padiri asubiramo ikibazo yamubazaga inshuro nyinshi ni uko nyamugabo akomeza yirengagiza asa n’utumva ibyo abazwa.
Kera kabaye aratura abwira Padiri ati “Erega Padiri uri hano ntiyumva!”
Ni ko gusaba Padiri ko bagurana imyanya maze na we ubwe akabyisuzumira.
Wa mugabo yicara mu mwanya wa Padiri, Padiri na we yicara imbere y’intebe ya Penetensiya.
Umugabo wari wahamijwe icyaha cyo kwiba Divayi abaza Padiri ati “Ni ko Padi, ni nde unca inyuma?” Padiri na we amusubirishamo nk’utumvise, aho bigeze aravuga ati “Koko uri hano ntiyumva!”



















TANGA IGITEKEREZO