1. Umusore yahamagawe mu rukiko, aregwa icyaha cyo gufata ku ngufu.
Mbere yo kujya mu rubanza rwe, abanza kujya kureba umupfumu wari utuye mu gace atuyemo ngo amufashe gutsinda urwo rubanza rutoroshye.
Nuko umupfumu amuha umuti urigisa igitsina cye mu gihe cy’urubanza, kugira ngo azereke abacamanza ko bamubeshyera nta n’igitsina agira, azakimusubize urubanza rurangiye.
Umunsi wo kuburana ugeze, wa musore aritaba, yereka abantu bose bari mu rukiko ko nta gitsina afite, ko bamubeshyera, agirwa umwere.
Atashye yishimye cyane, ariko ageze mu nzira abwirwa inkuru y’inshamugongo ko wa mupfumu amaze gupfa azize urupfu rutunguranye!!!
===============================
2. Ibaruwa y’uwari ugiye guhitanwa n’ubushomeri
Nyakubahwa muyobozi,
Nshimishijwe no kubandikira ngira ngo mbasabe ko mwampa akazi k’ubutekenisiye¬, kuko nzi neza ko uwagakoraga aho yitabye Imana ejobundi.
Mu by’ukuri rwose pe, maze iminsi nzenguruka mu bigo byinshi, hose bampakanira bakambwira ko ngo nta kazi gahari. N’aho kari, nkora ikizamini nkatsindwa. Ubu noneho ndabyimenyeye, ndabizi neza ko tekenisiye wanyu yapfuye ejo bundi, kuko nagiye no kumushyingura, kugira ngo menye neza ko ntibeshye. Niwe narabyiboneye, n’abandi bo mu muryango we ndabazi, nibo baje gushyingura, namwe narababonye mwari muhari. Urumva rero ko ntibeshye.
Nomet¬se kuri iyi baruwa dipolome yanjye, ndetse n’icyemezo cy’uko uwari kuri ako kazi yapfuye. Murakoze, kandi mwihangane ko mwamubuze yari umuntu mwiza. Nanjye niko meze, ndi umuntu mwiza cyane, nditonda, kandi nzirinda gupfira mu kazi.
Nimumpa akazi bizabashimisha pe!
================================
3. Umupasitoro Nzamuvumba wabaga ahantu hitwa i Gitwe, yigeze kwiherera mu nzu asangira n’abandi ka “coca cola” (kavangiye), asohotse ageze hanze abona imisozi irimo irazenguruka. Araterura ati: “Bene data bakundwa, nimwegere mbigishe dore ibyahanuwe birasohotse!”
Abo basangiye bazi ko atamenyereye ako gafanta, bati “Pasitoro, ba ugarutse mu nzu!”
Ati ” mwimbuza guhanura kandi ibyanditswe byasohoye. Byaravuzwe yuko ku munsi wa nyuma imisozi izimukira indi, none dore Rwabicuma yimukiye Mpanga, mu kanya murabona za Gacu zibahise imbere!”
Nuko barakurura bahirikira mu nzu!



















TANGA IGITEKEREZO