00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwenya: Iteganyacyaka!

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 8 November 2012 saa 04:26
Yasuwe :

Umugabo yari ku rugendo, ageze ku rugo rumwe ajya gusaba amazi. Aho agiye kuyasaba ahasanga akana, agasabye amazi kamuzanira amata.
Ayamaze karongera kamuha n’andi!
Noneho umugabo abwira wa mwana ati "Aya mata yose wakomeje kumpa iwanyu ntabwo bagukubita?"
Umwana ati "Erega twabuze aho tuyashyira kuko haguyemo umuserebanya!"
Umugabo agira umujinya cya gikombe yanyweragamo agikubita hasi, umwana ati "Have have utamena igikombe cya nyogokuru kandi agiciramo muri iyi minsi yirwariye (…)

Umugabo yari ku rugendo, ageze ku rugo rumwe ajya gusaba amazi. Aho agiye kuyasaba ahasanga akana, agasabye amazi kamuzanira amata.

Ayamaze karongera kamuha n’andi!

Noneho umugabo abwira wa mwana ati "Aya mata yose wakomeje kumpa iwanyu ntabwo bagukubita?"

Umwana ati "Erega twabuze aho tuyashyira kuko haguyemo umuserebanya!"

Umugabo agira umujinya cya gikombe yanyweragamo agikubita hasi, umwana ati "Have have utamena igikombe cya nyogokuru kandi agiciramo muri iyi minsi yirwariye igituntu!"

==================

Iteganyacyaka

Uyu munsi waranzwe n’urunyurane rw’inyota n’inzara, rwagiye rwiyongera uko umunsi ukura. Ibi byateje igifu kumarika ’batterie faible’, ndetse n’icyaka mu bice byose by’umubiri cyane cyane mu muhogo.

Inzobere mu inyotanabuhanga ziratangaza ko ejo hateganyijwe inyota nyinshi izicirwa mu tunywero dutandukanye tw’igihugu.

Igipimo cy’ubusinzi cyo hasi giteganyijwe ni amacupa atatu ya Primus i Nyamagabe, naho icyo hejuru ni icyesi n’amacupa atatu bya Mitzing kizagaragara mu mujyi wa Kigali no mu mujyi wa Butare.

Uwo munsi kandi uzarangwa n’urunyurane rw’abasinzi mu ntara zose z’igihugu.

================

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages