Injangwe n’imbeba
Injangwe yirukankanye imbeba ishaka kuyirya, ubwo imbeba yiruka igana mu Kiliziya, imbeba igeze mu muryango wa Kiliziya ihindukirana injengwe irayibwira iti “Stop! Ntiwongere kunyirukankana hano ni mu nzu y’Imana kandi ntibyemewe kuryana!”
Injangwe irayiseka cyaneeee! Iti “Uransekeje, Maze hano barya n’umubiri w’umwana w’Imana ndetse bakanywa n’amaraso ye nkanswe injangwe igiye kurira imbeba mu Kiliziya?!”
================
================
Impamvu mbibajije, ni uko ntumva ukuntu umuntu nkawe yabonye umugabo baryamana inshuro zirenze imwe!!!
Umugore mubi ku mutima no ku mubiri, yinjiranye n’abana be babiri muri alimentation, bahageze umukobwa ukorayo.
Umukobwa asekera abo bana arabasuhuza, maze abwira nyina ati “mbega utwana twiza!! Ko basa cyane ni impanga?”
Umugore amusubizanya umunabi n’umujinya mwinshi ati “Wa kantu we aba bana si impanga! Umwe afite imyaka 4, undi afite 6. Kubera iki se kabajije niba ari impanga?”
Umukobwa amusubiza yitonze ati “impamvu mbibajije, ni uko ntumva ukuntu umuntu nkawe yabonye umugabo baryamana inshuro zirenze imwe!!!”
===================
===================
Umwishyuze mbere nanjye yarampejeje
Umugabo yajyanye n’umugore we mu kabari kunywa kamwe, nuko bagezeyo asiga umugore yicaye ajya gutanga komande kuri kontwari.
Indaya iraza yegera umugore iramwongorera iti "umwishyuze mbere ayo kuryamana uriya ndamuzi ntabwo ajya yishyura. Nanjye yarampejeje ancyuza umunyu!!!"



















TANGA IGITEKEREZO