Ibishyimbo byamwambitse ibara
Umugore yakoraga ahantu babaha ifunguro rya saa sita. Umunsi umwe babagaburira ibiryo biriho ibishyimbo, biramuryohera ku buryo yariye amasahani atatu y’ibishyimbo akayamara!
Atashye, umugabo we amutangirira ku irembo amubwira ko amufitiye ‘surprise’, ni uko amupfuka igitambaro mu maso aramujyana amwicaza ku meza yo mu ruriro.
Bya bishyimbo byari byamuguye nabi mu nda, akeneye kurekura akuka ngo ahumeke ariko atinya kubikora umugabo we ahari!
Ku bw’amahirwe umugabo akimwicaza telefoni ye yarasonnye, anyarukira mu mbere aho yari iri arayitaba!
Umugore aba aba abonye akanya umugabo ari kuri telefoni, maze si ukurekura amabombe hagati yivayo kugira ngo abone agahenge mu nda!
Kera kabaye umugabo ava kuri telefoni, undi ahita yimunyamunya! Umugabo araza ati "Cherie, nizere ko utipfukuye!" Umugore ati "Oya cheri! Urabizi ko nkubaha sinipfukuye!"
Umugabo apfukura umugore gakegake, maze umugore abumbuye amaso asanga ku meza y’ururiro yari ariho hicaye abashyitsi bagera kuri 12 bumiwe bapfutse amazuru, bahita bashwanyukira rimwe barasekaaaaaaa! Ubwo na we abura aho akwirwa!
=================
Mujye Mucukura nk’abicukurira!
Umuyobozi yari ari gukoresha umuganda, ubwo akabona abawukora ntibakora neza imingoti kuko ari yo barimo bacukura.
Ageze hirya noneho asanga barayicukura nabi bikabije, ubwo araterura ati “Ariko mwagiye mucukura nk’abicukurira!? Murabona ukuntu mucukura nabi!”



















TANGA IGITEKEREZO