Umugabo bamufunze bamushinja kwica umuntu, babaza abaturanyi na bo barabyemeza nyamara kari akagambane ntago yari yamwishe.
Uyu mugabo yakatiwe igifungu cy’imyaka 20. Igihano akirangije baramufunguye, birumvikana ko atarebanaga neza n’abaturanyi be kubera ko bamubeshyeye.
Hashize iminsi ari gutembera yaje guhura na wumuntu bamushinjaga ko yishe, n’umujinya mwishi ahita amwica.
Polisi yahise imuta muri yombi kuko yari yishe umuntu. Uru rubanza ruzagenda rute?
Yarokowe n’uko umugore yamuciye inyuma
Umugabo n’umugore babyaye umwana hashira umwaka ataravuga; imyaka iba ibiri atari yavuga. Bati twabyaye ikiragi...Imyaka igeze kuri irindwi umwana ati NYOGOKURU NYOGOKURU. Mbese barishima bati "Umwana yavuze arashaka nyirakuru." Ngo bajye kureba basanga umukecuru yapfuye.
Hashize iminsi arongera ati "TONTON, TONTON." Bati "umwana arashaka nyirarume." Mu gihe bakimuhamagara bumva hirya amarira ni yose umuntu aba ashizemo umwuka daa!!!! Tonton na we aba aciyeho.
Hashize igihe umwana ati "PAPA PAPA." Umugabo arapapaza ati "ndapfuye!" Atumiza imiryango atangira kuraga, mu gihe akivuga bati "Umugabo wo hirya aha arapfuye mudutabare!"
Nuko wa mugabo asubiza umutima mu gitereko abwira madamu we ati "ni uko warakoze kunca inyuma!"
Ijisho rya Bihehe ni isomo rikomeye
Urwenya: Ni ririya jisho rinagana rya bihehe
Intare, impyisi na Bakame byagiye guhiga byica impongo. Intare ibwira impyisi ngo ice imirwi ihaho ryazo buri imwe igenerwe umugabane.
Impyisi ntiyazuyaza igena imigabane itatu, umwe uwuha intare, undi Bakame uwa gatatu uba uwayo.
Intare ibibonye ityo ko buri wese yagenewe umugabane unga n’uw’undi irarakara cyane ihita itera ijanja impyisi iyikuramo ijisho.
Noneho intare ibwira Bakame iti “ sha, nduzi impyisi itazi kugabanya umuhigo, ngaho wowe gerageza twitahire.”
Bakame ifata umugabane wa mbere iwuha intare igira iti “akira uyu ni uwawe mwami w’ishyamba”. Ifata uwa kabiri na wo iwuha intare igira iti “uyu na wo ni uwawe nyagasani”. Ifata uwa gatatu wari usigaye igira iti “akira databuja uyu ni uwawe wo gahorana ingoma”.
Intare ibibonye ityo irizihirwa cyane, ni ko kubaza bakame iti “shahu ni nde wakwigishije gutera imirwi gutyo?”. Bakame n’ikiniga iti “hmm, ni ririya jisho rinagana rya Bihehe”.



















TANGA IGITEKEREZO