00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwenya: Ubwo uzi ibintu wahombye?

Yanditswe na

Audace Willy MUCYO

Kuya 15 March 2013 saa 02:13
Yasuwe :

1. Umusore yari yasohokanye umukunzi we bari gusangira akarahuri, ni uko araterura ati: "Sha, ndagukunda kabisa!
Umukobwa ahita amusubiza ati: "Ibyo ni wowe ubivuze, cyangwa ni byeri wanyweye ikugezemo iri kwivugira!"
Umusore yumva kamukoze ahantu, ni uko aramusubiza ati: "Ni jyewe ubivuze, ariko si wowe nabwiraga, nibwiriraga aka kabyeri kanjye!"
2. Umupasitori n’umupadiri bari mu kabari, ubwo umupadiri abona umupastori ari kunywa fanta, aramubwira ati: “Ariko ubwo wafashe ku kabyeri (…)

1. Umusore yari yasohokanye umukunzi we bari gusangira akarahuri, ni uko araterura ati: "Sha, ndagukunda kabisa!

Umukobwa ahita amusubiza ati: "Ibyo ni wowe ubivuze, cyangwa ni byeri wanyweye ikugezemo iri kwivugira!"

Umusore yumva kamukoze ahantu, ni uko aramusubiza ati: "Ni jyewe ubivuze, ariko si wowe nabwiraga, nibwiriraga aka kabyeri kanjye!"

2. Umupasitori n’umupadiri bari mu kabari, ubwo umupadiri abona umupastori ari kunywa fanta, aramubwira ati: “Ariko ubwo wafashe ku kabyeri koko?”

Pasitori ati: “Ariko Padi, ntuzi ko bibujijwe ku bapasitori!? Twe ntitunywa ibisindisha”

Padiri (aseka cyaneee) atı: “Yayayayayaaaaahhhh!!! Ubwo uzi ibintu wahombye?! Sha, nushaka uzave muri ubwo bupasitori bwawe!”

Pasitori araceceka hashira akanyaaa!

Basohotse, pastori abwira padiri ati: “Padi, maze rero unsuhurize umugore wawe!”

Padiri ati: “Ariko ubwo koko ntuzi ko tutemerewe gushaka umugore!?”

Pastori na we araseka cyane yenda kugwa ingarame, maze abwira padiri ati:”Yayayayayaaaaahhhh!!! Ubwo uzi ibintu wahombye?! Yewe, ndi wowe nava mu bupadiri bwawe aka kanya pe!”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages