Iyo bigenze gutyo akenshi usanga bitera umwanda mu Mujyi wa Kigali ndetse n’umutekano muke kubera ko haba harahindutse igihuru, indiri y’abajura, n’ibindi.
Ibi bibazo ndetse n’ingamba zitandukanye zo kubikemura byagarutsweho mu kiganiro Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yagiranye na RBA.
Zimwe mu ngingo zagarutsweho zituma mu myubakire hakomeje kugaragaramo akajagari harimo ko abantu basigaye bakora amakosa yo kubakira ku ruhushya rw’undi muntu.
Ntirenganya yavuze ko hari igihe umuntu agura ikibanza, ukimugurishije akamubwira ko yari yarabonye uruhushya rwo kubaka ubwo wa wundi na we agahita atangira kubaka.
Yagize ati “Ntabwo uruhushya rwo kubaka rujya ruhererekanwa mu gihe uguze ikibanza na we uba ukwiriye gushaka urwawe.”
Yakomeje avuga ko hari andi manyanga akunze kugaragara aho abantu basigaye bakoresha impushya mpimbano zo ku kubaka, ibintu Umujyi wa Kigali uri guhangana na cyo wivuye inyuma.
Ntirenganya yavuze ko mu korohereza abashaka ibyangombwa byo kubaka, Umujyi wa Kigali ufite intego yo kugabanya igihe kubibonera byatwaraga.
Ati “Ubundi uyu munsi igihe cyemewe cyo kuba wamaze kubona icyangombwa ni iminsi 21, rero turi kugerageza guhuza na yo ariko tuzakora ibishoboka byose ku buryo izagabanyuka ikazagera kuri 15.”
Ntirenganya yagaragaje ko icyangombwa cyo kubaka kimara imyaka ibiri kandi ko iyo ugihawe Umujyi wa Kigali uba witeze ko uzarangiza kubaka muri icyo gihe gusa, icyakora avuga ko binashoboka ko hari amezi yakongerwaho mu gihe utari warangiza kubaka.
Yagaragaje ko iyo uwubaka atangiye imirimo ntabashe kuyisoza akenshi usanga izo nyubako ziteza umutekano muke ndetse n’isuku nke ku bantu bahaturiye, ari yo mpamvu izo nyubako zimaze igihe zitari zasozwa kubakwa zigiye kuzajya zisenywa.
Ati “Iyo wubatse inzu ukayisiga utayirangije hagashira umwaka urenze umwe, ibiri cyangwa itatu, icya mbere kubera kunyagirwa itangira gusaza ku buryo hari n’izo tubona uyu munsi zashaje burundu udashobora kwemererwa kongera kuzubaka ahubwo zigomba gusenywa kandi zari zarashyizweho amafaranga runaka atari macyeya.”
Umujyi wa Kigali wiyemeje mu 2024 watanze ibyangombwa byo kubaka bikabakaba ibihumbi 30, ndetse ubu hagezweho gukoresha ikoranabuhanga mu kubitanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!