00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Quartier Matheus’ mu isura nshya (Amafoto)

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 13 September 2024 saa 07:31
Yasuwe :

Umuntu udaheruka i Kigali afashe umwanya wo kuhakandagiza ikirenge bishobora kumubera amayobera kuko ‘Quartier Matheus’ benshi bayiheruka ari agace k’inzu ngufi zishaje zikorerwamo ubucuruzi, ubu kagenda kubakwamo amagorofa arikoUmujyi wa Kigali ukavuga ko bitihuta nk’uko ubishaka.

Ni agace k’ubucuruzi kamamaye mu Mujyi wa Kigali, aho umuntu wese ukeneye ibicuruzwa by’umwihariko abarangura ibintu by’amoko atandukanye bagana bizeye kubihasanga.

Ibi bituma abenshi bacyumva Quartier Matheus bumva urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Uretse ibyo ariko uhageze ubona zimwe mu mpinduka zatangiye kwigaragaza zirimo inyubako nshya z’amagorofa ajyanye n’igihe, asimbura inzu zitajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali zihamaze imyaka myinshi.

Mu 2017 ni bwo aka gace katangiye kuvugururwa mu buryo bugaragara ariko amagorofa make aba ari yo ahita azamurwa, bikomeza kugenda biguru ntege ku buryo hari ahakiri inzu nto za kera.

Uyu munsi inyubako ziri mu gace karimo Centenary House zirimo izitaravugururwa, gusa hari izo abacuruzi bavuyemo ndetse harazitirwa kugira ngo ibikorwa byo kuvugurura bikorwe neza.

Ku rundi ruhande hari izamaze kuzura ubona zisa neza ku buryo nta muvundo w’ibicuruzwa ukiharangwa nka mbere.

Haniyongeraho inzu nke zikiri kubakwa ku buryo bishyizwemo imbaraga aka gace kazahinduka gashya mu gihe gito kiri imbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, aherutse gutangaza ko imirimo yo kuvugurura Quartier Matheus ikorwa ariko itagenda neza uko byifuzwa, gusa ngo hari kuba ibiganiro n’abikorera ku buryo inyubako zisigaye zubakwa mu buryo bw’ubufatanye.

Ati “Quartier Matheus iravugururwa ariko ntabwo byihuta nk’uko tubyifuza. Twagerageje kuganira n’abacuruzi bahakorera kugira ngo wenda bafatanye, hari abo twagiye tubona babyitabira bakishyira hamwe nk’uko CHIC yubatswe, buriya yubatswe n’abandu batandukanye ntabwo ari umuntu umwe n’ahandi henshi tukabakangurira, ntabwo byihuta nk’uko tubyifuza ariko na byo tubifite muri gahunda.”

Ubwo umushinga wo kuvugurura inyubako z’aka gace watangiraga, byavuzwe ko hagomba kubakwa inzu z’amagorofa 24.

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyamuritswe mu 2020 kigaragaza Quartier Matheus na Quartier Commercial nk’uduce tw’ubucuruzi tugezweho, tubumbatiye amahirwe ku bashoramari barimo abasanzwe bahakorera n’abandi bakwifuza kuhashyira ibikorwa by’ubucuruzi buteye imbere.

Inzu zihateganyirijwe ni iz’amagorofa agera kuri atatu, byaba ngombwa hagasigwa amarangi y’ibara ryari risanzwe ku nzu zahavuye kugira ngo basigasire amateka y’aka gace.

Igishushanyo mbonera gitegeka ko mu nyubako yo hasi hagomba gukorerwa ubucuruzi, hejuru hagaturwa cyangwa na ho hagakorerwa ubucuruzi.

Aho ibikorwa byo kuvugurura Quartier Matheus byamaze gukorwa hasa neza
Aho inzu zuzuye ibikorwa by'ubucuruzi bikoranwa isuku
Ahahoze station Engen hepfo ya Kigali City Tower hari kubakwa imiturirwa

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages