Ni amabwiriza yasohotse ku wa 20 Nzeri 2022 akurikira andi y’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ku matafari ya rukarakara, yo kuwa 11 Werurwe 2022, yemeza ubuziranenge bwayo n’uburyo bwabugenewe abumbwamo.
Ayo amabwiriza agena ko amatafari ya rukarakara yujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga kandi ari umwihariko w’u Rwanda.
Ubushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo bwakozwe ku nshuro ya karindwi, (EICV 7) bugaragaza ko ingo zingana na 28% zigizwe n’inzu zubakishije rukarakara. Mu ntara y’Iburengerazuba zubakishijwe ku rugero rwa 43,7%, mu Majyaruguru ni 38,1%, Iburasirazuba zubakishije ku ngo 26,5%, mu Majyepfo ni 22,2% mu gihe mu Mujyi wa Kigali zubakishije mu ngo 8%.
Impuguke mu bwubatsi bubungabunga ibidukikije, Eng. Nahimana Yuli René Albert, yabwiye IGIHE ko hari inyungu nyinshi mu gukoresha amatafari ya rukarakara kandi ko yizewe bihagije.
Eng Nahimana yavuze ko rukarakara ihendutse kuko ibumbwa mu bitaka n’ibyatsi biboneka ahantu hose kandi bitaguzwe.
Ibyo byiyongeraho kuba ababumba ayo amatafari na bo baboneka byoroshye kuko bidasaba ubumenyi buhanitse ndetse n’abafundi bayubaka baboneka byoroshye bigatuma kuyubakisha inzu bitwara ikiguzi gito.
Ati “Niba inzu yashoboraga gutwara nka miliyoni 45 Frw ukoresheje amatafari ahiye cyangwa aya block cement kuri rukarakara ntibyarenza miliyoni 25 Frw. Ibitaka biboneka usiza ikibanza ntiwirirwa wishyura imodoka zibitwara uhita ubibumbisha.”
Rukarakara igabanya ubushyuhe n’ubukonje mu nzu
Eng Nahimana yavuze ko Rukarakara yihanganira imiterere y’ikirere. Ubukonje cyangwa ubushyuhe ntibugere imbere mu nzu cyane kuko rukarakara itagira imyenge, bigatuma igikuta kiyubakishije gikomera cyane.
Urukuta rwa rukarakara kandi rukumira amajwi ari inyuma kuko umwanya uba mu yandi matafari worohereza ibintu bitandukanye kwinjira mu nzu.
Kubakisha rukarakara ni ukurengera ibidukikije
Eng Nahimana yavuze ko gukoresha rukarakara nta ngaruka bigira ku buzima ugereranyije na sima kuko kuyifatisha intoki bishobora kuzangiza ndetse no gukomeza gucukura ibyo ikorwamo ubwabyo ari ukwangiza ibidukikije.
Ahacukurwa umucanga ukoreshwa mu kubumba block sima no kuzubakisha iyo hatitaweho byangiza ibidukikije mu gi itaka ryakoze kuri rukarakara no kuzubaka riba ryaravuye mu kibanza.
Ibyo kwitwararika mu kubakisha rukarakara
Eng Nahimana yavuze ko icya mbere mu kubumba rukarakara ukuvangamo ibyatsi byumye cyangwa ibarizo kuko iyo ari bibisi bishobora kumera bikayimena.
Abayubakisha kandi bagirwa inama yo kutayubakisha umusingi kuko itihanganira amazi ahubwo ikenera umusingi muremure ndetse mu gihe bubaka imisingi y’inzu n’uwo gusasaho sima ku nzu ya rukarakara bagomba kongeramo imiti irwanya udusimba nk’imiswa kuko ikunda itaka kugira ngo itazahibasira.
Eng Nahimana yavuze ko kubakisha rukarakara bisaba kongeraho igipande cya sima byaba ngombwa hakiyongeraho na karabasasu ku buryo amazi atageramo ubundi inzu ikabarirwa mu burambe buri hagati y’imyaka 25 na 30 nta kibazo iragira.
Ikindi kijyana na rukarakara ni uko yubakishwa inzu zo guturamo cyangwa izindi nka zo zitarengeje uburebure bwa metero esheshatu kugira ngo uburemere bwazo butazabaho bwinshi.
Ati “Impamvu muri block sima cyangwa andi matafari ahiye bashyiramo imyenge ni ukugira ngo ataremera cyane. Ibyo bituma rukarakara itakoreshwa ku nzu zigeretse kuko yo iba iremereye.”
Amabwiriza ateganya ko rukarakara yujuje ubuziranenge igomba kuba ifite uburebure buri hagati santimetero 20 na 30, ubugari buri hagati ya santimetero 20 na 25 n’ubuhagarike buri hagati ya santimetero 10 na 15.
Amatafari ya rukarakara mu Rwanda yubakishwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Nkambi ya Mahama ndetse na zimwe mu nyubako za Kaminuza ya Carnegie Mellon i Kigali zubakishije rukarakara ariko zo zibumbishije imashini mu buryo butuma zijyamo amazi makeya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!