00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cobra yagarutse bushya! Nyuma ya Cadillac na Cocobean agiye gufungura hoteli n’akabyiniro i Nyamirambo (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 October 2025 saa 08:39
Yasuwe :

Habimana Eugène wamenyekanye nka Cobra, akaba umushoramari washinze utubari n’utubyiniro dukomeye mu Mujyi wa Kigali nka Cadillac na Cocobean, agiye gufungura hoteli n’akabyiniro gashya i Nyamirambo.

Iyi hoteli nshya Cobra iri i Nyamirambo izaba yitwa ‘RAKKA Hotel’ mu gihe akabyiniro ko kahawe izina rya ‘Camaro Night Club’, izina bakuye ku modoka yo mu bwoko bwa Chevrolet Camaro 1967.

Cobra yavuze ko yari amaze igihe yubaka iyi hoteli cyane ko imirimo yo kuyubaka yayitangiye mu gihe cya Covid-19, yanagiye ikoma mu nkokora ibikorwa byo kuyubaka kugeza ubwo yuzuye mu 2025.

Mu kiganiro na IGIHE, Cobra yavuze ko ashimira Leta y’u Rwanda yatanze umutekano ku buryo umuntu yubaka igikorwa nk’iki atikanga ko hari uwahungabanya ibyo amaze kugeraho.

Ati “Mbere na mbere ndashimira umutekano wacu twahawe n’umukuru w’igihugu cyacu ndetse udasiba kutwigisha uko twakora ibikorwa biduteza imbere. Ari ahandi ushobora gutekereza ko nta hoteli wakubaka i Nyamirambo, ugatekereza ko nta mutekano uhari, ariko turamushimira cyane.”

Iyi hoteli izaba ifite ibice bitandukanye birimo ibyumba bigera kuri 40 byo gucumbikira abashyitsi, akabyiniro gashobora kwakira abantu barenga 200, ‘piscine’ n’akabari kayikikije, Restaurant ishobora kwakira abantu bagera kuri 400 n’ibyumba bito byakira inama z’abantu bake n’ibindi byinshi birimo na serivise za Sauna na Massage.

Cobra wari umenyerewe mu kubaka utubari n’utubyiniro dukomeye mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko umuvuduko igihugu kiriho mu iterambere usaba abashoramari kwihutana nawo kugira ngo batazasigara, ariyo mpamvu yatekereje kubaka hoteli.

Ati “Buriya igihugu cyacu kidutegeka kugendera ku muvuduko wo hejuru kuko uko gitera imbere ni ko ugomba gushakisha ubwenge bwo gutera imbere nka cyo, uko kigusiga nawe udafite ibitekerezo by’iterambere buriya kaba kabaye.”

Ku rundi ruhande, Cobra yemeje ko iyi hoteli ntacyo izahindura ku mikorere ya Cadillac na Cocobean kuko naho hazakomeza gukora neza.

RAKKA Hotel uyirebeye hakurya y'umuhanda
Iyi hoteli ni umwe mu mishinga ikomeye Cobra yari amaze igihe ahugiyeho
Ubwo Cobra yaramutsaga umunyamakuru wa IGIHE wari ugendereye RAKKA Hotel
Habimana Eugène wamenyekanye nka Cobra uretse RAKKA Hotel na ‘Camaro Night Club’ yujuje i Nyamirambo ni we wubatse Cadillac na Cocobean
Iyi ni Restaurant y'iyi hoteli, ishobora no kwiyambazwa mu bindi bikorwa bitandukanye
Inzira igana mu byumba ni uku imeze
Ibyumba by'iyi hoteli byamaze gutunganywa igisigaye ni ukuyitaha gusa
Inzira igana kuri piscine irimbishijwe imitako inyuranye
Nubwo imirimo ya nyuma yo gushyira ibintu ku murongo itararangira, ubona ko hoteli yamaze kugira ishusho
Piscine yamaze gutunganywa hasigaye amasuku ya nyuma bagashyiramo amazi
Bari mu mirimo ya nyuma yo kurangiza kuyubaka
Cobra yatembereje umunyamakuru wa IGIHE mu kabyiniro yise ‘Camaro Night Club’
Ni akabyiniro kubatse mu buryo bugezweho
Igice cy'inyuma cy'imodoka yo mu bwoko bwa 'Chevrolet Camaro 1967' yakase yakigize aho abantu bashobora kwicara bica akanyota mu kabyiniro
Aka kabyiniro gafite ahagenewe abagasohokeyemo bifuza kuganira batuje bicaye
Aka kabyiniro bakitiriye imodoka yo mu bwoko bwa 'Chevrolet Camaro 1967'
Igice cy'imbere cy'iyi modoka nicyo DJ azajya avangiramo imiziki

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages