00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Masaka hagiye kubakwa amacumbi ahendutse 300

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2025 saa 10:25
Yasuwe :

I Masaka hari gushyirwa mu bikorwa umushinga mushya wo kubaka inzu zo guturamo wiswe ‘Masaka Housing Project,’ uzarangira hujujwe inzu zirenga 300.

Ni inzu zizubakwa hafi y’icyanya cyahariwe ubuvuzi i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’ubwubatsi cya Fortis Green Housing nk’uko Umuyobozi Mukuru wacyo witwa Jonathan Shafer yabishimangiye. Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro.

Icya mbere kizaba kigizwe na ‘appartements’ zikodeshwa 88, icya kabiri kigizwe n’izindi 87 icya gatatu cyo kizaba kigizwe na ‘appartements’ 127.

Uyu mushinga ni umwe mu 10 yo kubaka inzu zagenewe abo mu byiciro bitandukanye bo mu Mujyi wa Kigali, yemejwe n’’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, RHA.

Jonathan Shafer yabwiye The New Times ko igice cya Masaka ari kimwe mu biri kwitabirwa cyane, bijyanye n’uko kiri gushyirwamo ibikorwaremezo bitandukanye.

Ati “Turi gukora ku mirimo y’ibanze no kubaka ibikorwaremezo. Icyiciro cya mbere biteganyijwe ko kizarangira mu mezi 10.”

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa hitabwa ku bantu bose. Ni ukuvuga ko hari kubakwa inzu zikodeshwa n’izigurishwa ku buryo bungana kugira ngo ntihagire igice gihezwa.

Mu nzu zigurishwa harimo 25 z’ibyumba bitatu, ariko ebyiri zisa nk’izifatanye uruhande rumwe, ariko buri imwe ifite ahayo ho kwinjirira.

Hari izindi 26 na zo zifatanye uruhande rumwe imwe ifite ibyumba bine, 22 z’ibyumba bibiri zigezweho buri cyumba gifite igikoni, uruganiriro n’ahangenewe kurira, n’izindi 11 z’ibyumba bitatu zimeze uko.

Ku zo gukodesha harimo ‘appartements’ z’icyumba kimwe, bibiri na bitatu.

Ni umushinga uje kunganira Umujyi wa Kigali mu kunoza imiturire, aho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 biteganyijweko na wo uzakoresha arenga miliyari 251 Frw, azifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo kunoza imyubakire mu duce dutandukanye tw’umujyi ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abatuye mu kajagari.

Umudugudu uri kubakwa i Masaka ni uku uzaba umeze
Masaka Housing Project ni umushinga witezweho kunoza imiturire i Masaka mu Karere ka Kicukiro
I Masaka hagiye kubakwa inzu zirenga 300 zo guturamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages