00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga ryo kubaka inzu y’inzozi zawe udakoresheje akayabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 August 2025 saa 12:45
Yasuwe :

Urwego rw’imyubakire ni rumwe mu zikomeje kugaragaza iterambere u Rwanda rugezeho. Imijyi itatse amagorofa y’akataraboneka iriyongera ubutitsa, inzu zo guturamo nziza na zo zikubakwa umunsi ku wundi.

Abahanga mu bwubatsi bahamya ko gutunga inzu biba agahebuzo iyo yubatswe n’inzobere, igasigwa amarangi meza imbere n’inyuma, ikagira igikoni n’ibindi byiza bituma ikomera ikaba icyitegererezo.

Ku rundi ruhande, iyo uganiriye n’abantu batandukanye bahuriza ku kuba umushinga wo kubaka utajya wisukirwa na benshi, bamwe bakabicamo umugani ngo hubaka umugabo, bashaka kwerekana ko bihenze cyane ku buryo atari ibya bose.

Umugwizawase Delphine na Nishimwe Dusabe Henriette bashinze ikigo Ubudasa Wall Paints Ltd, bavuga ko babinyujije muri serivisi batanga mu by’ubwubatsi, biyemeje gufasha abaturarwanda gutunga inzu nziza batagowe n’ikiguzi cyo kuzubaka.

Mu myaka itanu ishize, Nishimwe na Umugwizawase biyeguriye imirimo yo kurangiza inyubako by’umwihariko gusiga amarangi imbere n’inyuma ku nyubako, gukora ‘plafond’, ibitereko bya Televiziyo, ibikoni n’ibindi bituma inyubako isa neza ikanogera uwayubatse n’abayireba.

Ni urugendo rutari rworoshye ariko rwabagejeje ku ntsinzi no ku cyizere cyo guhabwa akazi mu nyubako n’imishinga ikomeye cyane mu gihugu irimo nk’Ibitaro Bikuru bya Munini mu Karere ka Nyaruguru, inyubako nshya ya Norrsken i Kigali, inyubako nini ya Radiant, inzu ya RDB (Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere).

Hari kandi Umudugudu wa Batsinda, inzu zari gutuzwamo abimukira bari guturuka mu Bwongereza ziri i Gahanga muri Kicukiro, amahoteli, apartments n’indi mishinga byose birenga 200.

Bavuga ko gukora imirimo yo kurangiza no gukesha inyubako [finissage], ari byo bihenda mu bwubatsi ariko biyemeje gutuma bihendukira abubaka, kugira ngo buri wese abashe gutunga inzu isa neza kandi ikomeye.

Umugwizawase yatangaje ko bashyizeho poromosiyo aho ubu guhera kuri miliyoni 5 Frw bashobora gusiga irangi imbere n’inyuma ku nzu, bagakora ‘plafond’, igikoni n’ibindi umukiriya yifuza.

Ati “Muri iyi minsi ubukungu bw’abantu benshi ntabwo bwifashe neza, ibi twarabizirikanye kugira ngo abafite imishinga y’ubwubatsi itadindira. Twashyizeho poromosiyo aho ubu guhera kuri miliyoni 5Frw ubona ipaki ya serivisi zacu zose nko gusiga amarangi inyuma n’imbere mu nzu, gukora plafond, aho gutereka televiziyo, igikoni n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko mbere yo gutangira imirimo basura inyubako y’umukiriya, bakareba ingano yayo, uko imeze n’aho iherereye, byose bakabihuza n’ibyo umukiliya ashaka.

Mugenzi we Nishimwe avuga ko ibyo bamaze kugeraho ari ikimenyetso ko “Umwuga wose ushyizeho amaboko, umutima n’urukundo, ugenda neza kandi ukagutunga”.

Nibura nk’umuntu usiga amarangi ugitangira ahembwa guhera ku bihumbi 10Frw, umaze kuzamura urwego agahembwa ibihumbi 15Frw. Ubu bashobora gukoresha abakozi bari hagati ya 200 na 300.

Ubudasa Wall Paints ikora imirimo yo gusiga amarangi haba mu nyubako zo guturamo, izo gukoreramo n’iz’ubucuruzi, bigakorwa mu buryo busa n’ubwihariye burimo ubuhanga budasanzwe.

Banakora ibindi bitandukanye bafite ku mutima icyo ari cyo cyose cyatuma inyubako n’inzu z’abantu bigaragara ku buryo bw’agatangaza ari nacyo kibaraje ishinga.
Bafasha abantu gutegura inyubako zabo bareba ibiberanye na zo kugeza ku mitako n’ibindi byose byarushaho kugaragaza inkuta zazo mu buryo bw’akataraboneka, bakagira inzugi z’imbere mu nzi zidasanzwe mu Rwanda.

Si ibyo gusa kuko banatanga inama ku mahitamo y’amarangi wakoresha bakayavangira umukiriya uko abyifuje kandi bakavura ubukonje bwazengereje inyubako za benshi.

Bafite ubushobozi bwo guhanga ibihangano bigaragara mu buryo bw’amashusho agezweho ya 3D, aho bashobora kugukorera ahantu hakagaragara mu ishusho y’urutare, ikirunga cyangwa ikindi gishobora kuza mu ntekerezo zabo babikomoye ku gukomatanya umuco n’iterambere.

Ubudasa Wall Paints Ltd ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry'imyubakire mu Rwanda
Ubudasa Wall Paints Ltd ifite abahanga mu gukesha inzu haba imbere n'inyuma
Ubudasa Wall Paints Ltd ifite abahanga bazi gutunganya 'plafond' z'inzu mu buryo bugezweho
Ubudasa Wall Paints Ltd ikesha mu nzu mu buryo bunogeye ijisho
Ubudasa Wall Paints Ltd itunganya inzu mu buryo bugezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages