00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikorwa byo kuvugurura imiturire muri Nyagatovu bigeze kuri 12%

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 25 June 2026 saa 09:55
Yasuwe :

U Rwanda rwashyize imbaraga mu guhindura isura y’imiturire mu Mujyi wa Kigali, aho mu turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali hagiye hatangizwa imishinga yo kuvugurura uduce twari dufite imitururire y’akajagari.

Kugeza ubu uduce turi kuvugururwa turimo Umudugudu wa Mpazi wo mu Murenge wa Gitega, Nyabisindu wo mu Murenge wa Kimironko na Nyagatovu yo mu Murenge wa Remera.

Mu ngengo y’imari ya 2025/2026 hateganyijwe miliyari 149 Frw yo guteza imbere imijyi no kwimakaza imiturire myiza.

Muri iyo ngengo y’imari yateganyijwe harimo kubaka inzu 1.639 zijyanye n’igihe mu gace ka Nyabisindu mu Karere ka Gasabo ahari hatuwe mu buryo bw’akajagari. Hazakoreshwa miliyari 42 Frw.

Uwo mushinga uzakorerwa ku buso bungana na hegitari 38,54.

Ibikorwa byo kunoza imiturire muri mu midugudu ya Mpazi, Gatenga, Nyabisindu na Nyagatovu iri mu mushinga wa RUDP II.

Nyagatovu imirimo yo kuyivugurura yatangiye muri Nyakanga 2025 aho biteganywa ko hazubakwa inzu 2.029. Kugeza ubu imirimo y’uyu mushinga igeze kuri 12%.

Ahari uyu mushinga, ibindi bikorwa by’ibanze birarimbanyije kuko hubatswe imihanda ifite ibilometero 8,4 ndetse n’inzira z’abanyamaguru za kilometero 1,6.

Hubatswe kandi isoko rya kijyambere ndetse n’ikibuga.

Umushinga wa Mpazi wo ugeze mu cyiciro cya gatatu kigizwe n’inzu 44, aho ibyiciro bibiri bya mbere byawo bigizwe n’inyubako 23 zigizwe n’inzu 782 byarangiye ndetse byatangiye gutuzwamo imiryango. Kugeza ubu hamaze gutuzwamo imiryango 281.

Mu mushinga wa Mpazi kandi hubatswe imihanda y’ibilometero 8,1 ndetse n’inzira z’abanyamaguru z’ibilometero 6,1.

Ahari uyu mushinga kandi hubatswe isoko, ikibuga, havugururwa ishuri ribanza rya Gitega, hanubakwa irerero rya Kora.

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko uzakomeza kuvugurura uduce dutandukanye mu turere twose tugize umujyi hagamijwe guca imiturire y’akajagari.

Imirimo yo gutunganya ahazubakwa Umudugudu wa Nyagatovu igeze kuri 12%
Umushinga w'ubwubatsi wo muri Nyagatovu ugamije kwimakaza imiturire myiza
Mpazi yahindutse mu buryo bugaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages