00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imaramatsiko kuri ‘Lakeside Residence’, umushinga w’imiturire igezweho ku Kacyiru

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 6 April 2026 saa 07:48
Yasuwe :

Aho wajya hose ku Isi, uzasanga iterambere ry’ibihugu ridasigana n’imyubakire igezweho, haba ku nzu z’ubucuruzi, izikoreramo ibigo ndetse n’izo guturamo. U Rwanda nk’igihugu gikataje mu iterambere na rwo ntirwasigaye muri iyi nzira. Ni yo mpamvu buri mwaka huzura inzu nyinshi nshya, ndetse hakaba hari n’izindi zitegerejwe mu mishinga migari y’ubwubatsi.

Umwe muri iyi mishinga mishya itegerejwe na benshi ni Lakeside Residence. Ugizwe n’inzu zo guturamo za ’apartments’ ndetse n’izindi ziri ukwazo. Uherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo, hafi y’ahahoze ishuri rya La Colombière.

Uyu mushinga w’inzu zihariye mu myubakire, uri gushyirwa mu bikorwa na Nile Concept, ikigo nyarwanda gisanzwe gikora imirimo migari yo kuvugurura inzu zo guturamo n’iz’ibigo bitandukanye ndetse n’iyo gutunganya ahagiye kubakwa ibizwi nka ‘Civil & Geotechnical Engineering’.

Hejuru y’iyi mirimo gisanzwe gikora, kuri ubu iki kigo cyinjiye no mu gice kijyanye no kubaka inzu zigezweho zo guturamo hagamijwe kuzigurisha, ibizwi nka ’property development’, ku ikubitiro gihera kuri uyu mushinga wa Lakeside Residence.

Inzu ziri muri uyu mushinga zigabanyije mu byiciro bibiri: inini ziswe ‘Villas’ zubatswe mu buryo bwa zonyine, ndetse na apartments ziri hamwe. Villas ni zirindwi, mu gihe apartments ari 30.

Izi nzu zose zubatse ku buso bwa metero kare 8.000. Buri nzu yo mu cyiciro cya villa igeretse rimwe. Inzu yo hasi ibarizwamo uruganiriro ruri ku buso bwa metero kare 61, igikoni n’ububiko biri ku buso bwa metero kare 21. Hari kandi icyumba cy’abashyitsi gifite ubuso bwa metero kare 14 n’ubwogero bwacyo. Iki gice cyo hasi kandi gifite ibaraza rya metero kare 38.

Inzu yo hejuru irimo icyumba cya ba nyir’urugo cya metero kare 24 n’ubwogero bwacyo bwa metero kare 10. Iyi nzu yo hejuru kandi ibarizwamo ibindi byumba bibiri, kimwe gifite metero kare 18, ikindi gifite metero kare 16.

Muri rusange buri nzu muri izi za villa ifite ibyumba bine, ubwogero butatu, igikoni, uruganiriro n’aho kurira. Ifite kandi amabaraza haba ku nzu yo hasi ndetse n’iyo Hejuru.

Uretse imiterere y’imbere mu nzu, buri nzu muri izi ifite parikingi ishobora kwakira imodoka ebyiri n’ubusitani.

Abatuye muri izi nzu hari ibindi bikorwa bashobora kujya bahuriraho nk’ubusitani bunini bwo hanze, piscine na gym. Undi mwihariko ni uko abazituyemo bazaba bafite igipangu kibatandukanya n’abatuye muri apartments.

Apartments zo ziri mu byiciro bibiri: Hari iz’ibyumba bitatu zubatse ku buso metero kare 165 n’iz’ibyumba bibiri zubatse ku buso bwa metero kare 132. Buri apartment ifite ubwogero, igikoni n’uruganiriro.

Inzu za villas zizaba zifite ubusitani rusange
Inzu zo mu cyiciro cya villas uzirebeye imbere

Zubakanywe ubuhanga n’ubwitonzi

Nile Concept iri gushyira mu bikorwa uyu mushinga ni ikigo gisanzwe kizobereye mu mirimo y’ubwubatsi ya ‘Civil & Geotechnical engineering’ yibanda ku gutunganya ahagiye gukorerwa imishinga migari y’ubwubatsi.

Mu mirimo basanzwe bakora harimo gutunganya ikibanza ku buryo ubutaka budashobora kwika cyangwa ngo butenguke. Ibi bikorwa amazi y’imvura n’amasoko akamurwa mu butaka, akayoborwa ahabugenewe ku buryo ashobora gutangira gukoreshwa mu mirimo yo mu rugo itandukanye.

Ikindi bakora ni ugutega imikingo ishobora kuriduka ndetse no gukomeza ubutaka ku buryo bushobora kunyuraho n’imodoka ziremereye butitse.

Iyi mirimo yose yabanje gukorwa mu kibanza cyubatsweho uyu mushinga wa Lakeside Residence, ku buryo byizewe ko izi nzu zidashobora kuriduka, kwika cyangwa kwibasirwa na ‘Humidité’.

Ikindi giha umwihariko uyu mushinga ni uko inzu zawo zubatswe mu myubakire imenyerewe nka ‘méditerranéen’. Iyi izwi cyane muri Espagne, u Butaliyani n’u Bugereki.

Inzu zubatswe muri ubu buryo zirangwa no gusakazwa amategura, imyubakire itajya iva ku gihe no kwinjiza urumuri cyane.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Nile Concept, Claudine Bagwire, yavuze ko mu gutekereza uyu mushinga, bibanze ku kuwushyira ahantu hegereye ibikorwaremezo by’ingenzi muri Kigali.

Ati "Uri hafi y’Ikibuga cya Golf kiri i Nyarutarama, uri hafi ya Kigali Convention Centre ndetse no mu mujyi wa Kigali rwagati n’ahandi hatandukanye. Wegereye kandi igishanga cyatunganyijwe ngo gihinduke pariki."

Yakomeje avuga ko byitezwe ko mu gihe gito kiri imbere, inzu zose ziri muri uyu mushinga zizaba zuzuye.

Ati "Uyu mushinga biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kirimo villa kizarangira muri Nyakanga 2026, hanyuma icyiciro cya kabiri kirimo apartments kizarangira mu Ukuboza mu 2026.”

Kugeza ubu, zimwe mu nzu zigize uyu mushinga zatangiye gushyirwa ku isoko. Ukeneye kugura inzu cyangwa kumenya ibindi byinshi kuri uyu mushinga wakwandikira [email protected] cyangwa ugahamagara kuri ‪+250788482029‬.

Imiterere y’inzu za ’Villa’

Inzu zo muri 'Lakeside Residence' ziri mu byiciro bibiri: Villas na Apartments
Uyu mushinga ugamije kwimakaza imiturire igezweho ku Kacyiru
Ni inzu zifite imyubakire igezweho, imenyerewe mu bihugu by'i Burayi

Imiterere ya apartments

Uyu mushinga uherereye hafi y'ahari gutunganywa pariki ku Kacyiru
Izi apartments zubatse mu buryo busumbana ku buryo buri wese abasha kugira 'view' nziza
Izi nzu zifite umwihariko w'uko zikora ku mihanda ibiri, izi nyubako ni iza apartments uzirebeye ku muhanda wa ruguru
Uyu mushinga w'imiturire uherereye ku Kacyiru hafi y'ahahoze La Colombière
Nile Concept yatangiye ibikorwa byo gusobanura byinshi kuri uyu mushinga no kwakira abashaka kuwuguramo inzu
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Nile Concept, Claudine Bagwire, yavuze ko mu gutekereza uyu mushinga, bibanze ku kuwushyira ahantu hegereye ibikorwaremezo by’ingenzi muri Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages