Ubu buryo bwihariye bw’imyubakire ni bwo uruganda rwa Afriprecast rukora aho kubanza kubumba amatafari ngo umuntu ategereze ko yuma atangire kubaka, rukora inkuta zigateranywa zikavamo inzu.
Ni uruganda rwatashywe na Perezida Paul Kagame mu Ukuboza 2017 ruri i Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Afriprecast, Dr. Nzabonimpa Jean de Dieu yasobanuye uko ubwo buryo bushya bw’imyubakire butegurwa, umwihariko wabwo n’uburyo byahinduye urwego rw’imyubakire n’imiturire.
IGIHE: Kubakisha inkuta zateguwe mbere bikorwa gute?
Dr. Nzabonimpa: Hari inzira eshatu z’ingenzi bicamo kugira ngo inyubako iboneke. Icya mbere ni ugushushanya imiterere y’inyubako n’imitetere y’inkuta cyangwa ibindi bikoresho bizakenerwa. Ibyo iyo tubirangije tubyemeranyaho na nyir’inyubako tugasaba abo mu ruganda bagakora inkuta n’ibindi byubakishwa zijyanye n’ibyo twemeje.
Mu ruganda rero icyo dukora ni ukumena béton tugakoramo izo nkuta cyangwa ibindi byubakishwa bimara amasaha atandatu nyuma tukabishyira aho byumira ku buryo nyuma y’iminsi itatu biba byumye neza.
Duhita tubijyana aho kubyubakisha, abubaka bakagenda babihuza. Habanza kubakwa umusingi bagashingamo ibyuma bizamuka noneho bakagenda bacomekamo za nkuta kuko ziba zirimo imyobo. Mu mpande na ho izo nkuta ziba zifite ibyuma ku buryo hagati zihurira babifunga neza bikaba bifashe.
Umuntu wubaka yungukira he?
Icya mbere ni uko umushinga we wihuta kuko imishinga twakozeho usanga nk’uwari gutwara imyaka ibiri dushobora kuwukora mu mezi atandatu cyangwa arindwi. Gusa bisaba ko uwubaka aba afite amafaranga kugira ngo dukore ibikoresho vuba.
Dukoresha igihe gito kuko dushobora gukora inkuta 100 mu ijoro rimwe n’ibindi twagereranya n’inkingi birenga 120 kandi inzu imwe ibyo ntibyayijyaho byose. Inyungu yo gukoresha ubu buryo ahanini iboneka ku nzu nyinshi kuko byihutisha akazi. Urugero niba wari kumara imyaka ibiri ukoresha abakozi wishyura buri munsi noneho ugakoresha igihe kitageze no ku mwaka urumva ko uba wungutse.
Ibi bikoresho biba bikomeye ku ruhe rugero?
Umwihariko uhari ni uko dukurikiza neza ibipimo bijyanye n’ibikoresho byo kubaka. Urugero nka béton dukoresha iba ivanze mu buryo bwujuje ubuziranenge kuko tubanza kureba neza ibipimo bisabwa.
Urumva ko bitandukanye na kumwe ku nyubako runaka usanga béton bari kuyivangira aho rimwe na rimwe nta bipimo runaka byubahirijwe.
Mu myaka hafi umunani mumaze mukora mumaze gukora ku mishinga ingana iki?
Ubu turi gukoresha abakozi 150 bahoraho bafite n’amasezerano y’akazi. Mu Rwanda abantu bari kugenda babyumva ariko impinduka mu bijyanye n’ubwubatsi ku Isi hose zigenda gahoro abantu baba bakunda gukora ibintu bya gakondo.
Gusa kuko mu Rwanda iterambere rikataje no mu miturire abantu bashaka ibintu byihuse kuko imishinga y’ubwubatsi iba ari ishoramari ba nyirayo baba bashaka kubonamo inyungu mu gihe gito gishoboka.
Hari abantu twagiye twubakira ku giti cyabo ndetse n’imishinga minini twakozeho nk’umushinga wo kubaka i Gahanga inzu zashoboraga gufata imyaka itatu n’igice ariko twazubatse mu mwaka n’amezi icyenda. Twubatse ishuri rya Ntare Luisenland mu Bugesera, twubaka amacumbi y’abasirikare i Kanombe ndetse n’imidugudu iri i Batsinda n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!