Uyu mushinga uri gukorerwa mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, ku Kacyiru hafi y’ahahoze ishuri rya La Colombière.
Inzu ziri muri uyu mushinga zigabanyije mu byiciro bibiri: inini ziswe ‘Villas’ zubatswe mu buryo bwa zonyine, ndetse na apartments ziri hamwe. Villas ni zirindwi, mu gihe apartments ari 30. Uri gushyirwa mu bikorwa na Nile Concept, ikigo nyarwanda gisanzwe gikora imirimo migari yo kuvugurura inzu zo guturamo n’iz’ibigo bitandukanye ndetse n’iyo gutunganya ahagiye kubakwa ibizwi nka ‘Civil & Geotechnical Engineering’.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe uyu mushinga muri Nile Concept, Mucyo Ricky yavuze ko mu mezi abiri Villa zirindwi zizaba zuzuye.
Ati “Umushinga ugeze kure, ubu villas zigeze mu mirimo ya nyuma irimo gushyiramo amakaro, amarangi n’amadirishya. Murumva ko zizaboneka muri aya mezi abiri ari imbere.”
Ku bijyanye na apartments yavuze ko zimwe zigeze kuri 50%, mu gihe izindi ziri kuri 30%.
Ati “Apartements nazo ziri kwihuta cyane, block yambere igeze kuri 50% izindi nazo hari izigeze kuri 30%. Icyiza ubu ni uko zishobora gusurwa noneho, abantu bakibonera uko zikoze.”
Yakomeje avuga ko biteganyijwe ko umushinga wose uzarangira muri Werurwe 2027.
Ati “Uzuzura mu byiciro, Villa zizaboneka muri Kanama 2026, ubwo turabura ibyumweru umunani gusa ariko nka Apartements hari izizaboneka mu Ukuboza 2026 n’izindi zizarangira muri Werurwe 2027.”
Nubwo uyu mushinga utararangira, ubuyobozi bwa Nile Concept buvuga ko mu nzu za villa hasigaye imwe itaragurishwa, mu gihe Apartements zo hagurishijwe block imwe.
Mucyo ati “Villa zimaze kugurishwa hafi ya zose, imwe gusa niyo isigaye. Apartements zo ziracyahari ariko Block izarangira mu Ukuboza 2026 yo yaraguzwe yose, hasigaye izizarangira muri Gashyantare /2027 na Werurwe /2027.”
Ibiciro by’inzu ziri muri uyu mushinga bihera kuri 190.000$, bikazamuka bitewe n’inzu uhisemo aho iri n’uko ingana.
Mucyo avuga ko izi nzu zifite ibintu byinshi byihariye bituma abashaka gutunga inzu muri Kigali ari zo bahitamo.
Ati “Zirihariye ku bintu byinshi. Kuba ari nini cyane kurusha ibyo tumenyereye, kuba nta nyubako izubakwa imbere ngo ikingirize ibice bya Kigali bisa neza, kuba zegereye ahari kubakwa pariki yo mu gishanga no kuba Apartements zimeze ubwazo nk’inzu kubera uburyo zubatse utapfa kubona cyangwa kumva uwo muturanye.”
Abagura inzu muri Lakeside Residence bazajya bahabwa garanti ku buryo hagize icyangirika bazafashwa kugisana.
Nile Concept kandi izajya itanga serivisi zo gukomeza gucunga izi nzu ku baziguze ariko batari hafi yazo.
Mucyo ati “Nka sosiyete isanzwe yubaka, tuzatanga na serivisi zo kuzicungira abaziguze batabifitiye umwanya cyangwa bari hanze. Ikindi ni uko tubafasha kubona imyenda muri banki dufitanye amasezerano.”
Ushaka kumenya byinshi kuri uyu mudugudu n’uko waguramo inzu wanyura hano: +250 784 335 068, [email protected], [email protected]
Imiterere y’inzu za ’Villa’
Imiterere ya apartments



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!