Ikibazo cy’amacumbi mu Rwanda no mu Mujyi wa Kigali gikomeza kubera benshi ingume kubera ubwinshi bw’ajya kuhahahira.
Aya ni amahirwe ku bashoramari bashobora kubaka inzu zijyanye n’igihe abaturage babishoboye bakazigura haba ari abatuye mu gihugu imbere no mu mahanga.
Mu kiganiro na IGIHE i Copenhagen muri Denmark ubwo hasozwaga inama yahuriyemo Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye ku Mugabane w’u Burayi n’abavuye mu Rwanda, mu rwego rwo kuganira k’umishinga itandukanye yo guteza imbere igihugu cyabo u Rwanda, Me Wibabara yavuze ko inzu zose bubatse mu cyiciro cya mbere zaguzwe zose, umubare munini ugurwa n’Abanyarwanda batuye mu mahanga.
Ati “Ubwo turangije Gahanga ya mbere igizwe n’inzu 90 zaguzwe zose nshimira abantu bo muri diaspora cyane kuko bayitabiriye ku bwinshi kuko 70% by’abantu baguze ziriya nzu ni abo muri diaspora. Burya hari igihe umuntu akora umushinga cyane cyane mu bwubatsi abantu bakavuga bati uzagurwa na nde ariko njyewe muri GIRINZU nshobora guhamya nta shidikanya ko igisubizo ari uzagurwa n’Abanyarwanda kuko imibare irahari irivugira.”
Yavuze kandi ko 30% by’abantu baguze inzu zo mu cyiciro cya mbere cy’umushinga GIRINZU ari abasanzwe batuye mu Rwanda, barimo n’abakora mu bijyanye n’ubwubatsi.
Ati “Ni icyemezo cy’uko inzu za GIRINZU zubakiwe Abanyarwanda kandi zihwanye n’ibyo Abanyarwanda n’abatuye mu Rwanda no hanze bifuza.”
Me Wibabara yavuze ko mu cyiciro cya kabiri bagiye kubaka inzu 104 ku butaka bufite ubuso bwa hegitari ebyiri ndetse na zo zatangiye kubona abaguzi.
Ati “Ubu turimo kugurisha inzu 104 ziri muri Gahanga II. Twashyizemo inzu dukurikije ubusabe Abakiliya bagiye baduha, hari inzu twagiye twongeramo twari dufite kuri Gahanga ya mbere nk’ama-studio, twari tuyafite kuri Gahanga ya mbere ariko yahise agurwa nko guhumbya. Kuko abantu babona ikibuga cy’indege cya Bugesera, n’umutuzo uhari n’umuhanda umeze neza bakabyitabira ari beshi.”
Inzu bita studio ni icyumba kimwe kiba kirimo uburyamo, uruganiriro ndetse n’igikoni biri ahantu hamwe, uretse ubwiherero n’ubwogero nibyo bigira umwanya k’uruhande.
Me Wibabara ati “Hari indi nzu twagize ifite amagorofa abiri y’umuryango umwe, y’ibyumba bitatu kandi nk’uko mubizi inzu za GIRINZU ubundi aba ari amagorofa abiri kugira ngo twirinde ko abantu bahurira mu gice kimwe ari benshi, ubu ni hasi no hejuru, dufite ibyumba bitatu tutari dufite muri Gahanga ya mbere na byo ubwo tugenda twumva ubusabe bw’abakiliya, kuko hari abatubwira ko ibyumba bibiri ari bike ku muryango.”
Ibiciro bizakomeza kuba hasi
Me Wibabara yavuze ko ibiciro by’izi nyubako bikomeza kuba hasi kuko ibikorwa byose kuva ku kugura ikibanza kugeza nzu yuzuye igashyikirizwa uwayiguze byose biba byakorewe mu kigo kimwe.
Ati “Ubu nta kiguzi cy’imbata y’Inzu tugifitemo kuko twayashoye mu mbere tugitangira umushinga, bituma dukomeza kugira ibiciro binogeye abaguzi.”
Yanagaragaje ko mu bindi bamaze gukemura harimo ibyo gucunga inzu z’abaziguze bazaba batahibereye cyangwa batarashaka kuzibamo ku buryo zikodeshwa zikabungura.
Ati “Hari n’abandi baguze bakabura ukuntu bashyiramo ibikoresho mu nzu n’iyo serivisi turayitanga yo gushyira ibikoresho mu nzu. Gushyira ibikoresho mu nzu burya bihesha agaciro inzu bitewe n’ibikoresho washyizemo ushobora gukodesha inzu yawe ibihumbi 300 Frw undi akayikodesha ibihumbi 600 Frw bitewe n’ukuntu yashyizemo ibikoresho bijyanye n’igihe.”
Me Wibabara yanavuze ko ibikorwa byo kubaka izo nzu 104 bizatangira mu Ugushyingo 2024 ku buryo abazajya mu biruhuko by’impeshyi mu mwaka utaha bazazitahamo.
Mu gihe kirambye kandi bifuza kuzatangira kubaka inzu ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, i Karongi n’i Rubavu, ahantu hakunzwe cyane, ku buryo ashishikariza ababa muri Diaspora kuzahagira inzu.
Denmark: IGIHE yagiranye ikiganiro na Me Jacqueline Wibabara, uyobora Société GIRINZU, yubaka inzu muri Kigali hagamijwe korohereza Abanyarwanda baba mu gihugu n’ababa mu mahanga gutura neza.@Karirima1 pic.twitter.com/WhtB2ke03B
— IGIHE (@IGIHE) October 9, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!