00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu: KTN Rwanda yashyize ku isoko inzu 20 zo guturamo zitangiza ibidukikije

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 9 November 2025 saa 10:59
Yasuwe :

Ikigo gihuza abagurisha n’abaguzi by’umwihariko mu mitungo, KTN Rwanda, cyashyize ku isoko inzu 20 zo guturamo zijyanye n’igihe kandi zitangiza ibidukikije.

Ni inzu ziherereye mu Kiyovu (cya ruguru) mu Karere ka Nyarugenge, zubatswe mu buryo bugezweho buzwi nka appartement, muri izo harimo izifite ibyumba bine ndetse n’izifite ibyumba bitatu.

KTN Rwanda igaragaza ko imirimo yo kubaka izi nzu igeze kuri 85% ndetse 40% muri izo appartement zamaze kugurishwa.

Izi nzu zubatswe ku buso bunini kuko imwe yubatse nibura kuri metero 20/25, bingana na metero kare 500.

Buri appartement imwe yubatswe kuri metero kare 237, igizwe n’ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwogero n’ubwiherero bwo mu nzu n’igikoni ndetse n’ibindi bitandukanye.

Iki kigo kandi gikomeje gufasha abaturarwanda kubona ibibanza byiza byo guturamo mu bice bitandukanye by’igihugu.

KTN Rwanda ni sosiyete ifite ubunararibonye mu guhuza abaguzi n’abagurisha imitungo yabo. Umwihariko wayo ni uko ifasha abakiliya bayo gukurikirana ubutaka baguze ndetse no kubashakira ibyangombwa byose ku buryo n’abari mu mahanga bitabasaba kuza mu Rwanda.

Ukeneye gukorana na KTN Rwanda ushobora kunyura kuri www.ktnrwanda.com cyangwa kuri telefoni igendamwa ifite nimero +250783001414 cyangwa 0789 000 422.

Igishushanyo mbonera cy'inzu KTN Rwanda yashyize ku isoko
Iyi nyubako yubatswe ahantu uba ureba neza Umujyi wa Kigali
KTN Rwanda yashyize ku isoko inzu zigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages