Aya mabati akozwe muri aluminium na zinc amaze umwaka ku isoko ry’u Rwanda. Mu kuyasakara bisaba ko rimwe uricomeka mu rindi.
Ibi bivuze ko buri bati rishyizwe ku gisenge mbere, ribanza rigafungwa neza n’amavisi yabugenewe [Hagati y’ivisi rimwe n’irindi haba harimo sentimetero 30] ku buryo hashyirwaho irindi bati rigatwikira ayo mavisi gutyo gutyo.
Ibati rimwe riba rifite imigongo ibiri gusa, hagati y’umwe n’undi haba harimo sentimetero 50 z’ubugari.
Uburebure bwaryo bushobora kugira hagati ya metero imwe na metero icumi mu gihe umubyimba waryo uba uri hagati ya milimetero 0,4 na 0,5, ibituma riramba kandi bikaririnda gufatwa n’ingese.
Undi mwihariko ni uko iri bati risigwa irangi, amagarama 275 kuri metero kare, biryongerera ubukomere ndetse bikaririnda kwangirika mu gihe gito.
Aya mabati ashobora gukoreshwa mu gusakara inzu z’ubucuruzi, inzu zo guturamo, insengero ndetse n’ibigo binini n’ibito.
Kubera umwihariko wayo, uyaguze ahabwa amahugurwa ku buryo bwo kuyasakara cyangwa akaba yahabwa umutekenisiye ubimufashamo.
Umukozi ushinzwe ibya tekinike mu Kigo Mr Roof, Nzabana Jean Pierre, yavuze ko byibuze byafata igihe kitari munsi y’imyaka itanu kugira ngo irangi ry’inyuma kuri aya mabati ritangire guhinduka.
Yavuze ko imitwarire yayo itagoranye kubera ko akomeye adashobora kwangirikira mu nzira kandi no no mu gihe yamaze gushyirwa ku nzu nta cyapfa kuyangiza.
Ati “Bitewe n’imiterere y’aya mabati n’uburyo dushyiramo amavisi, ntabwo ashobora guhungabanywa n’umuyaga mu gihe wayasakaje. Kubera ko aba afatanye, nta kintu cyakwituraho ku buryo yakwangirika.”
Ikinyamakuru ‘Construction and Building Materials’ cyatangaje ko inyigo yakozwe mu 2022 yagaragaje ko amabati ateye muri ubu buryo aba afite ubushobozi bwo guhangana n’umuyaga mwinshi ugereranyije n’asanzwe.
Hagaragajwe kandi ko aya mabati adashobora kwinjirwamo n’amazi kabone n’ubwo haba hari kugwa imvura nyinshi cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!