Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024 igaragaza ko hari imitungo 491 ifite agaciro ka miliyari 7,9 Frw idakoreshwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imiturire ubwo yatangaga ibisobanuro imbere y’Abadepite bagize PAC, yabajijwe impamvu bakodesha inzu y’ishyinguranyandiko yishyurwa arenga miliyoni 14 Frw buri kwezi n’indi y’arenga miliyoni 19 Frw buri kwezi kandi hari inzu za Leta zidakoreshwa.
Visi Perezida wa PAC, Depite Murumunawabo Cecile ati “Mudufashe musobanure birambuye, ni ugusobanurira komisiyo impamvu zo gukomeza gukodesha kandi hari inzu za Leta zidakorerwamo.”
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse, yavuze ko inzu nyinshi za Leta zidakoreshwa ziri mu bice bitandukanye harimo n’izo basanze zitakorerwamo zigomba gusenywa.
Ati "Dufite inyubako za Leta zidakoreshwa mu bice bitandukanye by’igihugu kandi turi muri gahunda yo kugira ngo izo nyubako zikoreshwe zibyazwe umusaruro. Nzivuzeho gato, hari inyubako usanga zimaze imyaka myinshi, hari izo usanga hari izangiritse, kuzikoresha bisaba gufata ingengo y’imari yo kuzazisana hari n’izo twakoze igenzura twasanze zidashobora gukoreshwa ahubwo zavanwaho."
Rukaburandekwe yashimangiye ko inzu ziri muri Kigali nk’iziri i Kinyinya zatangiye gukoreshwa nk’ishyinguranyandiko mu gihe izindi zizifashishwa mu kubika ibikoresho mu masiganwa y’amagare ategerejwe mu Rwanda.
Ati “Aho dukodesha ahenshi ni muri Kigali kandi mu nyubako zidakoreshwa ahenshi ntabwo ari muri Kigali…aho dufite muri Kigali turi kuhakoresha…ntabwo twagira inyubako idakoreshwa yakoreshwa ngo tujye gukodesha.”
Mu 2022 hasuzumwe inyubako za Leta zirenga ibihumbi 49, basanga izigera hafi ku 1000 zidakoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!