00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu MININFRA ikomeye ku byo kubumbira hamwe abubatsi mu ishyirahamwe ribareberera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 January 2026 saa 09:21
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasabye abikorera bakora umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda, kwinjira mu Ishyirahamwe ribareberera mu rwego rwo kuziba ibyuho byagaragajwe no gushyira mu bikorwa amabwiriza ya minisitiri agenga imikorere, imiterere ndetse n’ububasha buhabwa iryo shyirahamwe aherutse gushyirwaho.

Ni umurongo wafashwe nyuma y’igihe ba rwiyemezamirimo bakora uyu mwuga bagaragaza ibibazo byugarije abawukoramo, birimo no kutagira amabwiriza agamije guca akajagari, hagashyirwaho umurongo ngenderwaho uhamye kandi uhuriweho n’abari muri uru rwego.

Ni urwego rugaragazwa nk’inkingi ikomeye mu iterambere ry’Igihugu kuko ruturukamo 7% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Ibi kandi byashimangiwe mu nama y’abafatanyabikorwa yo ku wa 23 Mutarama 2026 yabereye muri Convention Centre yateguwe ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’Ishyirahamwe ry’Ibigo bikora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda (AEBTP) hagamijwe kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya minisitiri No. 001/M1/25 agenga imikorere, imiterere ndetse n’ububasha buhabwa iri Shyirahamwe.

Ni inama yitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore; Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Jeanne Françoise Mubiligi; Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo bikora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda Sadate Munyakazi; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva n’abandi.

Minisitiri Dr. Gasore asobanura ishyirwaho ry’aya mabwiriza nk’inzira nziza yo gutuma abikorera babarizwa mu bwubatsi babasha kugaragaza ibibabangamiye, kugenzura byoroshye imikorere yabo no koroshya ubufatanye n’inzego bakorana.

Ati “Twavuze ku mabwiriza ya minisitiri ashyiraho urwego rw’abikorera bari mu bwubatsi ndetse anasaba abantu bose bari muri uwo murimo kujya muri urwo rwego. Ibyo bigaruka ku ntego dufite y’uko abikorera bagomba kugira uruhare runini mu gushyira ku murongo neza ubuziranenge bw’ibyo bakora.”

Yakomeje agira ati “Twizera ko nka leta dushobora kugira uruhare mu kugenzura, ariko mu by’ukuri igenzura ryiza, rikozwe neza, ni irikorwa n’abikorera ubwabo, bafite urwego rufite imbaraga, rugenzura abadakora neza rukabahana, rukabashyira ku murongo. Twibwira ko ari ho tuzashobora guha Abanyarwanda ibyo bakwiye kuba babona ndetse n’umutungo w’Igihugu ugakoreshwa neza.”

Munyakazi Sadate uyobora AEBTP yagaragaje zimwe mu mbogamizi zigaragara muri uru rwego, ashimangira ko imikoranire myiza na Leta ari yo izaherekeza uru rugendo rushya rutangiye.

Ati “Mu bwubatsi turacyafite ibyiciro byinshi bikora mu butyo butazwi, rimwe na rimwe ugasanga biragoye gucunga wa mwuga wacu n’umurimo unoze, kuko iyo umuntu akora rwihishwa kumenya ibyo ari gukora biragora. Urugero, umuntu akaka uruhushya rwo kubaka inzu igeretse kabiri, gatatu, kane gatanu,…akaba ari na we uyiyubakira akikurikiranira iyo mirimo, ejo twabona inzu igize ikibazo tukabura mu by’ukuri uwo tubibaza.”

Yunzemo ko igihe nk’abikorera bazaba bamaze kumva ko ari ngombwa cyane kwinjira mu rugaga ariko n’inzego za Leta zikumva ko bagiye gufasha kugira ngo ako kajagari kari kari muri uwo mwuga gacike, “byazadufasha kuko tuzaba dufite abo tubaza kandi noneho bashobora kubaza inshingano abari muri iyo mirimo.”

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Jeanne Françoise Mubiligi, avuga ko hari uburyo bwashyizweho bugamije gufasha abikorera burimo n’ibiganiro hagati ya Leta n’abikorerera, nk’imwe mu ntambwe z’ingenzi zigamije kurebera hamwe imbogamizi abikorera bari mu bwubatsi bafite n’ingamba zishoboka zishobora kuba igisubizo.

Ati “PSF ni ikiraro cyo kugira ngo inzego za Leta zirusheho kumva imbogamizi abikorera bafite. Ndashima cyane aya mabwiriza, ni ayavuye muri ibyo biganiro byakozwe hagati y’Ishyirahamwe na Minisiteri. … Mukanya twavugaga ko abikorera bagifite ikibazo cy’imari nke yo gukora aka kazi, aha ni ho tubagaragariza icyabiteye, ko hari igihe bigeze kugira ubwo bushobozi, ni iki cyabuze hagati aho?”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yagaragaje amahirwe iri shyirahamwe ryagombye kuba ribyaza umusaruro ku bufatanye n’inzego zose bakorana.

Yashingiye cyane ku mishinga migari iri mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko isaba ubufatanye na ba rwiyemezamirimo bakora umwuga w’ubwubatsi, hubahirizwa amategeko agenga imyubakire mu Mujyi wa Kigali.

Ati “40.1% [utujagari] by’abatuye Umujyi wa Kigali batuye ahantu hakenewe ishoramari nk’iryo mukora kugira ngo bature neza. Ku rundi ruhande, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yatugaragarije ko dukeneye nibura inzu 187.000 mu 2029 kugira ngo tubashe gucubya ikibazo cy’abantu bakeneye amacumbi aciriritse [inzu nshya ziyongera ku zisanzwe]. Dufashe urugero, nko mu 2024 dufite abantu basaga 80.000 badusabye ibyangombwa byo kubaka.”

Iyi nama yari igabanyijemo ibice bibiri birimo Inteko Rusange ya AEBTP ndetse no guhuza ibiganiro hagati ya Leta n’abikorerera, habayeho umwanya wo gushyira ku meza y’ubusesenguzi inyungu zitezwe muri aya mabwiriza.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasobanuye ko aya mabwiriza agamije gushyira urwego rw’ubwubatsi mu murongo umwe uhamye, aho buri wese agira inshingano zisobanutse, haba ku bakora imishinga [developers], abubatsi, abajyanama mu by’ubwubatsi n’abashakashatsi ku giti cyabo.

Ibindi byagarutsweho cyane, ni inshingano nshya z’Ishyirahamwe rya AEBTP zirimo kubarura no gutondeka abubatsi bose bemerewe gukorera mu Rwanda, gukurikirana uko bubahiriza amahame y’ubuziranenge n’umutekano no gufasha leta mu gutanga amakuru ku bubatsi bityo hagafatwa ibyemezo bifite ishingiro.

Byasobanuwe ko umunyamuryango wese wa AEBTP agomba gutangaza imishinga akora buri mwaka, ayo makuru agashyikirizwa Minisiteri ku gihe, hagamijwe gukurikirana ishusho rusange y’urwego rw’ubwubatsi mu Gihugu.

Minisiteri yasobanuye ko AEBTP igiye kugira inshingano zo gukurikirana imyitwarire y’abanyamuryango bayo ku mugaragaro, harimo no gufasha mu gukemura amakimbirane hagati y’abubatsi n’abafite imishinga.

Ibi bivuze ko umuturage cyangwa ikigo kigize ikibazo kijyanye n’imikorere mibi y’ubwubatsi, kizajya kigira aho kigeza ikibazo cyacyo mu buryo bworoshye, aho kugenda mu nzira ndende z’amategeko.

Ku bijyanye n’abubatsi b’abanyamahanga, amabwiriza ateganya ko bashobora gukora imirimo y’ubwubatsi mu Rwanda, ariko bagasabwa kwiyandikisha muri AEBTP kugira ngo bakomeze gukorera mu gihugu.

Ibi bigamije ko abubatsi bose bakorera mu Rwanda bagengwa n’amategeko amwe, hatitawe ku gihugu bakomokamo, bityo hagahangwa isoko ririmo uburinganire n’ihiganwa ririmo ubwubahane.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasabye abakora umwuga w’ubwubatsi bose kuba abanyamuryango b’ishyirahamwe ribareberera
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Jeanne Françoise Mubiligi
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo bikora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda (AEBTP), Munyakazi Sadate, yavuze ko imikoranire myiza na Leta ari yo izaherekeza urugendo rushya batangiye.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guteza imbere imijyi n'Imiturire muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Dr. Ngarambe Jack
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko hari imishinga myinshi iri shyirahamwe ry'abubatsi ryakabaye ribyaza umusaruro
Mutabazi Jean Damascène wari uhagarariye RSSB muri iyi nama
Abakuriye kompanyi z'ubwubatsi batanze ibitekerezo
Abayobozi bitabiriye iyi nama bafashe ifoto hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages