Uru ruganda rwa Silverback Glass Processing, rwafunguwe ku wa 2 Ukwakira 2025, mu cyanya cy’inganda i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Ni uruganda rutunganya ibirahure bivuye mu Bushinwa, Malaisie no mu Buhinde. Ibi birahure birakomera ku buryo nta mashini zibikata zabaga mu Rwanda. Byasabaga ko bitumizwa binakase cyangwa bigacishwa muri Kenya kugira ngo abe ariho babikatira, bigere mu Rwanda bifite ingero abantu bashaka.
Uru ruganda rw’Abanyasudani rwafunguwe ku bufatanye bw’ibihugu byombi hagamijwe gukomeza kuzamura imikoranire myiza mu bijyanye n’ubukungu.
Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Dafalla Musa, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Sudani mu bijyanye n’ubukungu umaze gutera imbere cyane kuko ishoramari ry’Abanyasudani mu Rwanda rimaze kugera kuri miliyari 20$ harimo n’uru ruganda.
Ati “Abashoramari b’Abanyasudani bamaze gushora agera kuri miliyoni 20$ mu bice bitandukanye birimo ubwubatsi, inganda, ubuhinzi, ubuzima, serivisi n’ibindi, kandi ibyo ni ukubera impamvu ebyiri; iya mbere ni uko u Rwanda rukurura abashoramari binyuze mu koborohereza gukora ubucuruzi, kurandura ruswa, ndetse kwakira abashoramari baturutse imihanda yose. Icya kabiri ni igihugu gifite ubukungu buri gukura vuba kandi budaheza uwo ari we wese, ndetse hakaba n’ubumenyi.”
Umuyobozi Mukuru wa Silverback Glass Processing, Mohamed Abuelgasim, yavuze ko uruganda rwabo rufite ubushobozi bwo guhaza ba rwiyemezamirimo batandukanye bubaka inzu kuko bafite imashini zihagije ndetse zifite ubushobozi bwo gukora ibirahure byinshi ku munsi.
Ati “Dufite imashini zifite ubushobozi bwo gukora ibirahure biri ku rwego mpuzamahanga kuko zifitemo iryo koranabuhanga kandi si ibyo gusa kuko uru ruganda ruzatanga imirimo, ruteze imbere ubukungu n’ibindi byinshi.”
Inyungu ku Rwanda
Uru ruganda kandi rufite umwihariko wo gukora ibirahure bimenyerewe ku mazina ya ‘tempered glasses’ bizwiho gukomera cyane ndetse n’ibirahure bya ‘laminated glasses’ biba biteranyije ari ibirahure byinshi, bihuzwa bigakora kimwe.
Umwihariko w’ibi birahure bya tempered ni uko iyo bimenetse bimera nk’ibituritse bikavamo uturahure duto cyane na two tudashoshobora gukomeretsa umuntu, ibituma biba ibihahure byiza byo kubakisha ahantu hahurira abantu benshi ku bw’umutekano wabo.
Ni mu gihe ibirahure bya lamineted byo iyo kimwe kimenetse ikindi gisigara gifashe ku buryo byoroshya kubona ko hari ikirahure gifite ikibazo kitarateza impanuka.
Ibi birahure bikomera inshuro zikubye eshanu ibirahure bisanzwe ndetse bikagira umwihariko wo gukumira amajwi (soundproof) cyane cyane ibi birahure bya tempered.
Uru ruganda rufite imashini ziteranya ibyo birahure, izoza ibirahure, izituma bitabonerana (privacy glasses), imashini ikata ibirahure, ituma bidakebana, itobora cyangwa igashyiramo ibishushanyo, n’izindi.
Uru ruganda ni urwa kabiri muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari kuko ikindi gihugu cyagiraga uruganda nk’uru ari Kenya gusa.
Alphonse Kwizera ushinzwe ubusesenguzi bw’ubucuruzi bwa Made in Rwanda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yavuze ko ari amahirwe u Rwanda rugize kuko bigiye kugabanya amafaranga yatangwaga mu mahanga, ndetse bigakurura n’ibindi bihugu by’ibituranyi.
Ati “Ni uruganda rwa mbere mu Rwanda kandi ubona ko ruje kuziba icyuho cy’ibintu twatumizaga hanze. Mu bikoresho by’ubwubatsi tugenda dukomeza kwiyubaka, inganda ziri kugenda ziyongera kandi zikaza zizanye ibisubizo by’ibibazo twari dufite birimo gutumiza ibikoresho by’ubwubatsi hanze.”
Yakomeje ati “Mu bukungu bw’igihugu hari amadovise menshi yasohokaga hanze y’igihugu agiye kugura ibi birahure byo kubakisha gusa ubu noneho natwe tugiye kwinjiza andi y’abaje kubigura iwacu kuko dufite uruganda rubikata.”
Si mu bijyanye n’ubukungu gusa u Rwanda ruzungukira ahubwo no mu bumenyi ndetse n’uburezi naho ntihazasigara.
Bisanukuri Uwamuhoza Clemence ukora muri uru ruganda yasobanuye ko we na bagenzi be baje muri uru ruganda nta bumenyi na buke bafite ku mashini zikoreshwa muri uru ruganda kuko n’ubwo babyize, batigeze bagira amahirwe yo kubikora kuko izo mashini mu Rwanda ntazahabaga.
Yakomeje avuga ko aho agereye muri uru ruganda yahuguwe akabimenya ku buryo yakwigisha na bagenzi be, ndetse byatangiye kumwinjiriza amafaranga.
Ati “Twaje nta kintu na kimwe tuzi ariko ubu izi mashini tuzi kuzikoresha neza, ndetse baduhaye n’akazi kugira ngo dutangire twiteze imbere duteze imbere n’imiryango yacu.”
Uru ruganda rwatangiranye n’abakozi 23 muri bo 21 ni Abanyarwanda ndetse 8 ni abakobwa. Rufite gahunda yo gutanga imirimo ku bandi bakozi bashya ku buryo bose hamwe bagera kuri 50.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!