Kugeza ubu mu mijyi 10 ya mbere ku Isi ifite inyubako ndende, u Bushinwa bwihariyemo imyanya itanu. Ibishimangira urwego ruhambaye iki gihugu kimaze kugeraho mu bijyanye no kubaka imiturirwa miremire, ikomeye kandi mu gihe gito.
Mu miturirwa miremire myinshi kandi ifite amateka yihariye ibarizwa mu Bushinwa, uyu munsi by’umwihariko turagaruka kuri Shanghai Tower, inyubako yitiriwe umujyi iherereyemo.
Kugeza ubu Shanghai Tower ifatwa nk’inyubako ya mbere ndende mu Bushinwa no muri Aziya, ikaza ku mwanya wa kabiri ku isi nyuma ya Burj Khalifa iherereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Iyi nyubako iherereye mu gace k’Umujyi wa Shanghai kazwi nka Lujiazui, ari nako kabarizwamo izindi nyubako ndende zigize uyu mujyi.
Iyo uri muri Shanghai Tower uba witegeye umugezi wa Huangpu n’izindi nyubako z’ikimenyabose muri uyu mujyi nka Oriental Pearl Tower, Jinmao Tower na Shanghai World Financial Center.
Umushinga wo kubaka uyu muturirwa ugeretse inshuro 127 ndetse ukagira ubutumburuke bwa metero 632 watangiye mu 2006. Iki gihe ibigo by’ubwubatsi bigera ku 10 byahise byinjira mu ipiganwa ari nako bigaragaza ibishushanyo mbonera bitandukanye by’uyu mushinga.
Mu 2008, Leta y’u Bushinwa yatangaje ko igishushanyo mbonera cyatoranyijwe iri icyatanzwe n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka Gensler, ndetse ku wa 29 Ugushyingo muri uwo mwaka imirimo yo kubaka iyi nzu ihita itangira ku mugaragaro.
Nyuma y’imyaka isaga irindwi, iyi nyubako yaje gutahwa ku mugaragaro ndetse kuri ubu ikaba ibarizwa mu maboko ya Leta y’u Bushinwa, by’umwihariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Shanghai.
Kimwe mu bintu bitangaje ni ubuhanga iyi nzu yubakanywe, aho nko mu gihe cy’umuyaga ukomeye cyangwa umutingito ifite ubushobozi bwo kwigonda ku kigero cya dogere imwe.
Iyi nzu kandi izwi nk’imwe mu zubatse mu buryo burengera ibidukikije mu Bushinwa. Kubera ko ahanini igizwe n’ibirahure, abayikoreramo ntibibasaba gucana amatara ku manywa cyangwa ngo bakoresha ibyuma bikonjesha mu nzu kuko hagiye hasigwa imyanya ishobora gutambutsa umwuka uvuye hanze.
Shanghai Tower kandi yubakanywe ikoranabuhanga rituma mu bihe by’imvura ifata amazi yose ari hafi, agatunganywa ubundi agakoreshwa mu bikorwa bitandukanye.
Ntushobora kuvuga Shanghai Tower ngo wirengagize umwihariko ifite w’uko ariyo nzu ya mbere ku Isi irimo ’ascenseur’ (ibyuma bizamura abantu mu nyubako) zihuta cyane.
Ibi byuma by’ikoranabuhanga byakozwe n’uruganda rwa Mitsubishi, aho nibura kimwe gishobora kugenda ku muvuduko wa metero 18 mu isegonda. Bivuze ko nibura kuva aho iyi nyubako itangirira ugera mu byumba biri muri metero 546, bigufata amasegonda 55.
Uyu muvuduko udasanzwe w’izi ‘ascenseur’ utuma abazikoresha basabwa gufungura umunwa igihe bazirimo kugira ngo batumva injereri mu matwi.
Kuva Shanghai tower yatahwa ibigo byinshi by’ubucuruzi byakomeje kuyiyoboka, aho kuri ubu ikorerwamo ku kigero cya 100%. Kuva ku igorofa ya mbere n’iya gatanu, hahariwe ibyumba by’inama n’amaduka atandukanye, kuva ku igorofa rya munani kugeza ku rya 81 haharirwa ibiro, mu gihe igorofa rya 84 kugeza ku rya 115 haharirwe ibikorwa by’amahoteli.
Uretse kuba iyi nyubako ifatiye runini ubukungu bw’Umujyi wa Shanghai, inafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo kuko nibura buri mwaka isurwa n’abantu ibihumbi 30 kandi nibura buri umwe akishyura ibihumbi 30Frw.
Ni igicumbi cy’ikigo cy’ubucuruzi kiri mu biganiro n’u Rwanda
Mu bigo byinshi by’ubucuruzi bikorera muri Shanghai Tower harimo na J.P. Morgan, ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiri mu biganiro by’ishoramari n’u Rwanda.
Ku wa 23 Gashyantare nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye Daniel Zelikow, Umuyobozi Wungirije w’Ishami rishinzwe abakiliya bari mu rwego rwa Guverinoma z’ibihugu muri iki kigo gitanga serivisi z’imari n’ishoramari cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.P. Morgan. Ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.
Umuyobozi wa J.P. Morgan mu Bushinwa Mark Leung Yavuze ko bahisemo kwimukira muri iyi nyubako kugira ngo babone aho gukorera hagutse.
Ati "Kwimukira muri Shanghai Tower byafashije J.P. Morgan guhuriza hamwe abakozi bayo bose bo muri Shanghai kandi bagakorera ahantu heza hatuma barushaho gutanga umusaruro."
JP Morgan ni kimwe mu bigo bikomeye bitanga serivisi z’imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki kigo gifite umutungo mbumbe ubarirwa muri miliyari 2000$ gikomora mu bikorwa by’ishoramari gifite birimo Banki ikorera hirya no hino ku Isi izwi nka Chase Bank.
Umwanya iki kigo gikoreramo muri Shanghai Tower ungana nibura na kimwe cya kane cy’ubuso bwose bw’iyi nyubako.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!