Yabitangarije ku wa 13 Ugushyingo 2025, ubwo hatangizwaga umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi watumiwemo abashoye imari mu bikorwa bitandukanye bikorerwa muri aka karere kunganira Umujyi wa Kigali mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Ni umwiherero ubaye mu gihe abashoye imari mu bijyanye n’amahoteli n’ubucuruzi muri aka karere bishimira ko bamaze ibyumweru bitatu bafite ubwiyongere budasanzwe bw’abakiliya.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Bwishyura, Urimubenshi Aimable yavuze ko nyuma y’ikorwa ry’umuhanda Muhanga-Karongi wari warangiritse kubera gusaza, abashoye imari i Karongi batangiye kubona abakiliya benshi.
Ati “Karongi ni hamwe mu hantu heza mu gihugu ho gushora imari. Ndabakanguye nimuze dukirigite ifaranga. Kubera ko umuhanda Muhanga-Karongi wakozwe uyu munsi za modoka ngufi zabaga mu Mujyi wa Kigali gusa ubu ziri kuza mu karere kacu, twatangiye kubona abantu benshi baza kuharara.”
Yashimangiye ko guhera ukwezi gushize amahoteli yose ari ku Kiyaga cya Kivu, n’ari mu Mujyi wa Karongi amaze iminsi yuzuye.
Mu gukomeza kwagura ishoramari no gufasha abaturage kubona aho baba bitegeye amahumbezi y’Ikiyaga cya Kivu, Eugene Nyagahene ufite hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yagaragaje ko abashoye imari muri aka karere nta kibazo cyo kutabona abakiliya bafite.
Ati “Natangiye nubaka Cleo Lake Kivu Hotel ndaryoherwa. Iruhande rwayo ngiye kuhubaka appartements 100 kandi abakozi b’umushinga wo gutunganya gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu barazifashe zose na mbere y’uko nzubaka”.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yashimye abashoye imari mu i Karongi, mu bijyanye n’inganda n’ubukerarugendo ku Kiyaga cya Kivu, yemeza ko hakiri amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro by’umwihariko mu burobyi n’ubukeragendo.
Ati “Ahandi hari amahirwe ni mu buhinzi. Akarere kacu kari guha imbaraga igihingwa cy’ibirayi no kuvugurura urutoki. Imisozi yacu na yo ni myiza yakorerwaho ubukeragendo”.
Ngarambe yavuze ko mu korohereza abashoramari akarere kafashe icyemezo cyo kongera ibikorwaremezo by’amazi, amashanyarazi n’imihanda aheregereye Ikiyaga cya Kivu.
Ati “Ikindi turi gukora ni ugutega amatwi abashoramari. Haracyari imbogamizi ku mihanda ihuza umuhanda wa Kivu Belt n’inkombe z’Ikiyaga cya Kivu, hari aho amazi akiri make ariko turava muri uyu mwiherero dufashe ingamba kugira ngo tubyiteho kandi ibyinshi ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bwatangiye no kubyitaho murabona ko imihanda irimo kubakwa”.
Karongi ni kamwe mu turere twunganira Umujyi wa Kigali. Iri mu bilometero 130 uvuye mu Mujyi wa Kigali. Iterambere ryayo ntiryasize urwego rw’ubukerarugendo bw’amahoteli kuko ubu kabarizwamo 14 yiganjemo ayubatse ku nkengero za Kivu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!