Iyi nzu y’ababyeyi irimo ibikoresho byose bigezweho bizifashishwa mu kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi kuva agisama, ubuyobozi bugaragaza ko ari buyitegerejeho kuzamura serivisi ku bazajya bayigana bose, bityo ubuzima bukomeze busagambe.
Umwe mu babyeyi bagana iki Kigo Nderabuzima cya Nyamagabe wanabimburiye abandi kuhabyarira, Dusabimana Marie Goreth, yavuze ko yanejejwe n’ibikorwaremezo yahasanze, ashimangira ko bigaragaza ineza ubuyobozi bwifuriza abaturage.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamagabe, Niyonsaba Nadia, na we yavuze ko kuzura kw’iyi nzu y’ababyeyi ari intambwe nziza itewe mu kwita ku buzima bw’ababagana, yongeraho ko bizatuma barushaho gutanga serivisi inoze.
Niyonsaba yakomeje avuga ko kuri ubu bafite abakozi 23 barimo abavura n’abatavura, bakaba hari abandi bagikeneye barimo abaforomo n’ababyaza, aho byibura bifuza batatu, barimo umubyaza ndetse n’ushinzwe kubika amakuru.
Ati ‘‘Twifuza guhabwa umubyaza byihutirwa kuko we turamukeneye cyane, dore ko nta n’umwe dufite kandi bigaragara ko iriya nyubako nshya ikwiye umubyaza urenze umwe byibura, kugira ngo birusheho kuba byiza.”
Iyi nzu y’ababyeyi yuzuye ni umusaruro w’umushinga w’iterambere uterwa inkunga binyuze mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), binyuze mu Kigega gitera inkunga imishinga y’iterambere mu turere dukennye (Pro-Poor Development Basket Fund).
Yuzuye isanga izindi ebyiri, zirimo iyubatswe mu Murenge wa Mugano, ndetse n’indi yubatswe ku Kigo Nderabuzima cya Nyarungwo, mu Murenge wa Nkomane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!