Ibi byagarutsweho ku mugoroba w’itariki ya 10 Ukwakira 2025 ubwo Real Contractors yagiranaga inama n’abakora mu rwego rw’ubwubatsi.
Ni inama yibanze ku kubereka amahirwe ari mu bufatanye iyo sosiyete yagiranye n’uruganda ruri mu za mbere ku Isi mu gukora ‘ascenseurs’ zikomeye rwitwa KONE.
Ni amahirwe ashingiye ku masezerano y’ubufatanye Real Contractors yagiranye na KONE mu myaka ibiri ishize, ateganya ko iyo sosiyete ari yo ihagararira urwo ruganda mu Rwanda ngo ijye icuruza ibikoresho byarwo.
Real Contractors igaragaza ko yafashije urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda kuko mbere ku isoko hari ikibazo cy’abagura ‘ascenseurs’ zirimo izitujuje ubuziranenge kuko ari zo zabonekaga.
Umuyobozi Mukuru wa Real Contractors, Bugingo Fred, yavuze ko ubwo bufatanye bwabaye inkingi ya mwamba mu gihugu kiri gutera imbere mu bijyanye n’ubwubatsi.
Ati “KONE ni uruganda ruhiga izindi mu gukora ‘ascenseurs’ n’ibindi bikoresho biramba, zitari zimwe ushyira muri nzu bugacya ziri kujegera. Twashatse inziza ku isoko ry’u Rwanda zujuje ubuziranenge, tuzana iza KONE zizewe kuko nk’ubu zakoreshejwe mu nzu eshanu ndende ku Isi kandi no mu zindi ndende ni yo yiganje.”
Yakomeje asobanura ko kuba mu Rwanda hari kuzamuka inzu z’amagorofa umunsi ku munsi, byatumye KONE ihabona isoko ndetse ubu baherutse guhabwa n’isoko ryo gushyira ‘ascenseurs’ ku Kibuga cy’Indege cya Kigali mu Bugesera.
Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa bya KONE mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, Maurice Khelami, yavuze ko urwo ruganda rwahisemo gufatanya na Real Contractors bitewe n’umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda mu bwubatsi.
Ati “Tubona mu Rwanda hari amahirwe kuko ruri gutera imbere cyane. Rufite imishinga myiza y’ibikorwaremezo, dushaka ko dufatanya na rwo kubigeraho. Hari gahunda nziza zo kugira umujyi ucyeye kandi na twe dufite ibijyanye n’icyo cyerekezo. Ubufatanye bwacu bugamije kubaka iterambere rirambye.”
Uhagarariye inyungu za Finland mu Rwanda aho KONE ikomoka, Mutesi Patience, yavuze ko uru ruganda ruhagarariwe mu bihugu 50 hirya no hino ku Isi birimo n’u Rwanda, kandi ko ihagaze neza kuko mu 2024 yinjije agera kuri miliyari 11 z’Amayero.
Yongeyeho ko kuba KONE ihagarariwe mu gihugu, biyiha gucuruza no mu bandi baturage barenga miliyoni 300 bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!