Ni igikorwa cyabaye ku wa 10 Nyakanga 2025 mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira mu Mudugudu wa Gitebe II.
Minisitiri Gen Maj (Rtd) Murasira yabwiye imiryango igiye kubakirwa ko iki gikorwa ari isezerano rya Perezida Paul Kagame risohoye.
Ati “Yantumye ngo mbabwire mukomere kandi aracyabazirikana. Iki gikorwa cyo kububakira yari yarakibasezeranyije ubwo yabasuraga nyuma yo kugirwaho ingaruka n’ibiza, kandi turacyabashimira uko mwitanze mu gutabarana.”
Yabibukije ko na bo bagomba kuzirikana ko bagomba kwigira, nubwo Leta ihari ngo ibunganire na bo bakwiriye kubigiramo uruhare.
Akomeza avuga ko kuva ibiza byaba, batirengagije abo byagizeho ingaruka, ahubwo ko igihugu cyari kigishaka ubushobozi.
Umwe mu basenyewe n’ibiza wamaze kubakirwa witwa Nirere Chantal, yavuze ko nta cyizere cy’ubuzima yari afite ubwo yari mu nkambi.
Ati “Ariko ubu ndatuye, mfite iwanjye, harakabaho Leta y’u Rwanda yongeye gutuma nongera guseka.”
Biteganyijwe ko mu turere turindwi tw’Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba hazubakirwa imiryango 2.978 yasenyewe n’ibiza, byashegeshe izi ntara muri Gicurasi 2023.
Imiryango izubakirwa ni iyo mu turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Burera na Musanze na Burera.
Ibiza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023 byibasiye Intara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, bihitana abantu 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2.763 zisenyuka burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!