00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sagrada Família yaciye agahigo ko kuba urusengero rurerure ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 October 2025 saa 11:56
Yasuwe :

Basilika ya Sagrada Família yabaye urusengero rurerure kurusha izindi ku Isi, nyuma y’uko abakozi bayo bashyize igice cya mbere cy’umusaraba ku isonga ry’umunara wayo.

Ubu ifite uburebure bwa metero 162.91, ikaba iciye kuri Ulm Minster yo mu Budage yari urusengero rurerure kuva mu 1890.

Yubatswe hashingiwe ku gishushanyo cya Antoni Gaudí, umwubatsi w’ikirangirire. Iri hagati mu Mujyi wa Barcelona, imaze imyaka irenga ijana iri kubakwa, kandi biteganyijwe ko inyubako izarangira umwaka utaha.

Umunara witiriwe Yezu Kirisitu uzarushaho kuba muremure igihe hazongerwaho ibindi bice by’umusaraba mu mezi ari imbere, ukazagera ku burebure bwa metero 172.

Ibuye rya mbere rya Sagrada Família ryashyizweho mu 1882.

Gaudí watangiye gukurikirana imirimo yo kuyubaka mu 1882, yahinduye igishushanyo cyari cyateguwe mbere umushinga uhanitse kandi ufite icyerekezo gikomeye, utangira uterwa inkunga n’amaturo y’abakirisitu.

Yapfuye mu 1926, icyo gihe igorofa rimwe muri 18 yari ateganyijwe ni yo yari imaze kuzura.

Mu myaka yakurikiyeho, iyubakwa ry’iyi nyubako idasanzwe ryarakomeje riyobowe n’Ishyirahamwe rya Sagrada Família, ryifashishaga inkunga zituruka ku banyamahanga, abashyitsi n’abaterankunga.

Sagrada Família ni rwo rusengero rurerure kurusha izindi ku Isi
Mu 1882 nibwo iyi kiliziya yatangiye kubakwa
Imbere muri uru rusengero ni uku hateye
Ni imwe muri kiliziya isurwa cyane ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages