00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Bauhaus International Ltd byemeranyije kubaka inzu 890 zo guturamo zihendutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 March 2026 saa 07:28
Yasuwe :

Sosiyete Mpuzamahanga ikora ibijyanye n’Ubwubatsi ya Bauhaus International Rwanda Ltd yatangaje ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda mu Karere ka Kicukiro hagiye gutangizwa umushinga wa Gahanga Hills Estate uzubakwamo inzu zigezweho zo guturamo, icyiciro cya mbere cy’inzu 892 kikazuzura mu mezi 24.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Bauhaus International Rwanda Ltd, Richard Mukiza ku wa 6 Werurwe 2026.

Ku wa 4 Werurwe 2026, ni bwo mu Nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Paul Kagame hemejwe amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Bauhaus International Rwanda Ltd, ishami rya Bauhaus International Incorporated ifite icyicaro gikuru muri New Jersey muri United States, yo kubaka mu byiciro inzu zirenga 3.000.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’izi nyubako kizubakwa mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, kizatwara miliyoni 48$, ni ukuvuga arenga miliyari 70 Frw.

Izi nzu zizaba zirimo ibyiciro bitandukanye by’inzu zigezweho harimo inzu z’icyumba kimwe n’icyumba cyo kuraramo (1 bedroom), inzu z’ibyumba bibiri byo kuraramo, iza bitatu, n’inzu zigeretse rimwe zifite ibyumba bitatu byo kuraramo.

Umuyobozi Mukuru wa Bauhaus International Rwanda Ltd, Richard Mukiza, uyu mushinga uzatanga umusanzu ukomeye mu kugera ku ntego z’iterambere ry’imijyi mu Rwanda no kongera amahirwe yo kubona inzu zigezweho kandi zihendutse ku baturage.

Ati “Uyu mushinga ni umusanzu ukomeye mu gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka imijyi igezweho kandi irambye. Intego yacu ni gutanga amazu yujuje ubuziranenge no kubaka umuryango w’abaturage bafite imibereho myiza.”

Mu mushinga wa Gahanga Hills Estate hazubakwamo ikigo cy’abaturage kizajya gitanga serivisi z’imibereho myiza n’imyidagaduro ku baturage bazatuzwa muri uyu mudugudu.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye z’igihugu, aho Umujyi wa Kigali n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB bizaba bifite inshingano yo guteza imbere umushinga (project promoters), naho Bauhaus International Rwanda Ltd ikaba ari yo izawushyira mu bikorwa nk’umwubatsi.

Umuyobozi wa Bauhaus International Rwanda Ltd, Richard Mukiza yavuze ko izi nzu ari igisubizo ku guteza imbere imijyi
Umuyobozi Mukuru wa Bauhaus International Ltd Dr. Victor Onukwugha yitabiriye umuhango wo gutangiza uyu mushinga
Bauhaus International Rwanda Ltd n'Umujyi wa Kigali na RDB bizafatanya kubaka izi nzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages