Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye i Kigali ku wa 9 Ukwakira 2026, uhuza abayobozi n’abanyamuryango b’uru rugaga, aho Urugaga rw’Abahanga mu Guhanga Inyubako muri Tanzania (AAT) rwashyikirije inshingano Urugaga rw’Abahanga mu Guhanga Inyubako mu Rwanda (RIA).
Uyu muhango wanabereyemo kwemeza ivugururwa ry’itegeko nshinga rigenga EAIA, ndetse no kumurika imbanzirizamushinga y’icyerekezo cy’ibikorwa by’uru rugaga mu myaka itanu iri imbere.
Hatanzwe kandi ibihembo ku banyeshuri bahize abandi mu irushanwa ryateguwe na komisiyo ya EAIA, ryahuje abanyeshuri biga ibijyanye no guhanga inyubako muri kaminuza zitandukanye zo mu karere.
Umuyobozi mushya wa EAIA, Arch. Nishimwe Luce Gloria, yashimiye komite icyuye igihe ku bikorwa yagezeho, anashimira abanyamuryango icyizere bamugiriye cyo kumushinga inshingano zo kuyobora uru rugaga.
Ati “Turashima komite icyuye igihe ku bikorwa by’indashyikirwa yakoze, kandi turashimira abanyamuryango ku cyizere batugiriye. Tuzubakira ku byo mwagezeho, kandi twemeye kwakira izi nshingano twiyemeza gukorera akarere kose, mu nyungu za buri muhanga mu guhanga inyubako no guteza imbere ejo hazaza h’umwuga wacu.”
Nishimwe yagaragaje ko kugera ku ntego z’uru rugaga bitazashingira ku bushobozi bw’umuyobozi umwe cyangwa komite runaka, ahubwo bizasaba ubufatanye n’ubwitange bw’abanyamuryango bose, binyuze mu ngaga z’ibihugu bakomokamo.
Ati “Kugera ku ntego zacu ntibizava ku muntu umwe cyangwa komite imwe, ahubwo bizaturuka kuri twese, dukorera hamwe nk’akarere kamwe gahuriye ku mwuga umwe. Tugomba gushyira imbaraga mu gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu mwuga, kunoza no guhuza imikoranire hagati yacu, no guharanira agaciro n’iterambere by’abahanga mu guhanga inyubako, kuko iterambere ry’akarere ntirireba igihugu kimwe gusa.”
Mu byo ubuyobozi bushya bwa EAIA buzibandaho harimo guteza imbere umwuga wo guhanga inyubako, kuwumenyekanisha no gushimangira uruhare rw’abawukora mu iterambere rirambye ry’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Arch. Nishimwe Luce Gloria yagaragaje ko azashyira imbaraga mu kumenyekanisha agaciro k’abahanga mu guhanga inyubako, no guharanira ko bagira uruhare rufatika mu guteza imbere ubwubatsi burengera ibidukikije.
Yasobanuye ko izi ngamba zigamije gufasha ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba guhuza iterambere ryabyo n’intego mpuzamahanga z’iterambere rirambye.
Ubuyobozi bushya bw’uru rugaga bwatangaje ko mu byo buzibandaho harimo gushimangira ubufatanye hagati y’abahanga mu guhanga inyubako bo mu karere, ndetse no kunoza imikoranire yabo n’abandi bahanga mu bijyanye n’ubwubatsi, inzego za Leta n’ibindi bigo bifite aho bihuriye n’uyu mwuga.
Hazashyirwa kandi imbaraga mu guhuza amahame ngengamyitwarire n’agenga imikorere y’abahanga mu guhanga inyubako, kugira ngo uyu mwuga urusheho kugira umurongo uhuriweho mu bihugu bigize akarere.
Mu zindi ngamba hateganyijwe gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe kwandikisha abahanga mu guhanga inyubako, ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’uyu mwuga.
Mu kugaragaza zimwe mu ntego z’ubuyobozi bushya, Nishimwe yavuze ko “Hazabamo kandi gushimangira imikorere ihuriweho n’ibihugu byo mu karere, no guhuza amahame mbwirizamuco n’amahame agenga imikorere y’umwuga. Gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe kwandikisha abahanga mu guhanga inyubako n’izindi nzego z’umwuga mu karere”.
Yongeyeho ko hazibandwa ku gushyiraho politiki n’amategeko biteza imbere umwuga, kunoza ireme ry’amahugurwa n’uburezi mu bijyanye no guhanga inyubako, ndetse no guteza imbere uburyo bwo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.
Nishimwe yagaragaje ko gushyira mu bikorwa izi ntego bizafasha ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba kurushaho gukorera hamwe, bityo umwuga wo guhanga inyubako ukagira ireme, agaciro n’uruhare rugaragara mu iterambere rirambye ry’akarere.
Biteganyijwe ko Uganda ari yo izasimbura u Rwanda ku buyobozi bwa EAIA, mu rwego rwo gukomeza umuco wo gusimburana ku buyobozi no gusangira inshingano zo guteza imbere umwuga wo guhanga inyubako muri Afurika y’Iburasirazuba.
















Ibitekerezo 0