Iyi hoteli yagiye igira amazina atandukanye arimo Hotel Novotel, Hotel Meridien na Hotel Umubano, mbere y’uko igurwa igatangira kwagurwa.
Yaguzwe bwa mbere mu 2017 na Marasa Holdings Ltd, Ishami rya Sosiyete Mpuzamahanga yitwa Madhvani Group.
Byari biteganyijwe ko yari gufungurwa mu 2019 ariko imirimo iza kugenda idindira ku mpamvu zitandukanye zirimo no kongera ikagurwa n’ibindi bigo.
Yaraguwe iva ku byumba 100 yari ifite, bigera kuri 124 n’ibigenewe abantu biyubashye birongerwa.
Uretse kuba ari yo hoteli ya mbere y’inyenyeri eshanu iyobowe n’umugore mu zigera ku 10 ziri kuri urwo rwego mu Rwanda, ni na yo ifite umwihariko wo piscine igira amazi ashyushye
Izaha akazi abantu bagera kuri 160 bahoraho biganjemo Abanyarwanda ndetse abagore bazaba bagize 50% by’abazahakora mu kwita ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Iyi hoteli kandi yavuye ku nyenyeri eshatu yari ifite ikiri Hoteli Umubano igera kuri eshanu izatangirana nifungurwa.
Ihuza umuco w’u Busuwisi nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’amahoteli ku Isi n’umwihariko w’u Rwanda mu kwakira abantu, ibituma abazayigana mu nzego zitandukanye bazaryoherwa na serivisi zihariye ziri muri iyi hoteli iherereye mu gice cyahariwe abadipolomate.
Mövenpick ni izina ry’amahoteli y’ikigo cy’Abasuwisi cyitwa Mövenpick Hotels & Resorts kiri mu bikomeye bibarizwa mu kigo cyitwa Accor cy’Abafaransa.
Mövenpick Hotels & Resorts ifite hoteli zirenga 130 zibarizwa mu bihugu 40.
Ni mu gihe Accor Group ibarizwamo Mövenpick Hotels & Resorts ari ikigo mpuzamahanga kizobereye mu kwakira abashyitsi.
Yashinzwe mu 1967 na Paul Dubrule na Gérard Pélisson binyuze muri Société d’Investissement et d’Exploitation Hôteliers (SIEH), nyuma ihinduka Accor Group.
Accor Group ifite icyicaro i Issy-les-Moulineaux, agace gaherereye mu Majyepfo y’Uburasiraziba bw’Umujyi wa Paris mu Bufaransa. Ugiye ku rubuga rwayo ubona ko ifite amahoteli 5700 ku Isi hose abarirwa ibyumba ibihumbi 840. Ikorera mu bihugu birenga 110 mu Isi, ikagira abakozi ibihumbi 360. 61% by’umutungo wayo ubarizwa hanze y’u Burayi.
Mu byumba 124 bya Mövenpick Hotel Kigali habarizwamo n’icyakwakira perezida.
Buri cyumba kigaragaza igitekerezo cya Mövenpick cyo gufasha abantu kugira ibihe byiza, binyuze mu guhiriza hamwe umwihariko w’u Rwanda n’u Busuwisi.
Ifite igice cyise ‘Wojo Kigali’ cyagenewe ahantu ho gukorera akazi, inama n’ibindi abantu bashatse guhuriramo bashaka.
Hateganyijwe ibyumba binini by’inama mu buryo bwo guteza imbere gahunda ya leta yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo rushingiye ku nama.
Abakozi bazakoramo benshi bazaba ari abahoze muri Hoteli Umubano.
Ibarizwamo amafunguro y’amoko atandukanye, atunganywa na ‘Raava Restaurant’ abarizwa mu Rwanda n’ayo mu bihugu bikora ku Nyanja ya Méditerranée nk’u Butaliyani, Espagne, u Bugereki, u Bufaransa, Turikiya, Maroc, Misiri na Tunisia.
Harimo akabari kiswe ‘Elephant Bar’ kabarizwamo ibinyobwa bitandukanye ari na ko abantu baganira ku mishinga itandukanye. Hateganyijwe kandi na pâtisserie mu gukomeza umugati wa hoteli Umubano wari ikimenyabose.
Hateganyijwe ibibuga bibiri bya tennis, ahagenewe imyitozo ngororamubiri, aho abana bakinira, ahagenewe serivisi za spa n’ibindi.
Umuyobozi wa Mövenpick Hotel Kigali, Médiatrice Umulisa Rutayisire, yabwiye IGIHE ko abakiliya bayo bashonje bahishiwe, kuko buri gice cy’iyi hoteli cyakoranywe umwihariko.
Ati “Buri hantu hose hatunganjijwe byihariye hagamije gufasha abantu kwisanga no gukomeza kumva batekanye. Kuva kuri Raava ihuza umwihariko wo mu Rwanda no mu Busuwisi, kugera kuri piscine yacu ibarizwamo amazi ashyushye ndetse na Wojo yagenewe gufasha abantu bari mu mirimo itandukanye. Ntabwo ari kuza kudusura gusa ahubwo ni ukuryoherwa n’amahumbezi ya Kigali mu buryo bugezweho.”
Umulisa agaragaza ko Mövenpick Hotel Kigali yiteguye kugira uruhare muri icyo cyerekezo binyuze mu gutanga serivisi zo ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Twibona nk’ikiraro gihuza umuco w’Abanyarwanda n’abaturutse imihanda y’Isi baba abashoramari n’abakerarugendo. Mövenpick Hotel Kigali ni igihamya cy’uburyo u Rwanda rukomeje gutera imbere no kuba urwa mbere mu kwakira abantu.”
U Rwanda rufite intego yo kongera amafaranga yinjira aturutse mu bukerarugendo bushingiye ku kwakira inama n’imurikabikorwa (MICE), aho azagera kuri miliyoni 224$ (miliyari 325 Frw) mu 2028, avuye kuri miliyoni 85$ mu 2024.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!