00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga wo kunoza imiturire i Kagugu na Rwezamenyo uzatwara miliyari 92 Frw

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 19 July 2025 saa 06:43
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye kuvugurura imiturire y’akajagari ikigaragara mu mirenge ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge no mu Kagari ka Kagugu mu Murenge Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu rwego rwo kubaka inzu ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi no guca akajagari.

Ni nyuma yo kuvugurura igice cya Gitega mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Mpazi aho kuri ubu hagaragara imiturire ijyanye n’igishushanyo mbonera n’inzu zijyanye n’igihe,

Uwo mudugudu ugizwe n’inzu 18 z’amagorofa buri imwe irimo ubwiherero n’ubwogero imbere n’aho gutekera mu gihe umubare w’ibyumba wo uhera kuri kimwe kugera kuri bitatu n’uruganiriro.

Hagati y’ayo magorofa harimo imihanda ya kaburimbo, ubusitani ndetse hari n’ahagenewe isoko.

Izi nzu ari 688 zisanga izindi 105 zisanzwe zituwemo zari zahubatswe mbere zose hamwe zikaba 793.

Imirimo yo kuvugurura imiturire i Nyabisindu mu Karere ka Gasabo na yo irarimbanyije ndetse imirimo yo kuhasiza yararangiye hagiye gutangira kubakwa.

Imiryango irenga 1600 mu gace ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera iri hafi kugera ku musozo ngo batangire kubakirwa umudugudu ugezweho w’inzu zigeretse.

Biteganyijwe ko Umudugudu wa Nyabisindu uzubakwamo amagorofa 58 azaba agabanyijemo inzu 1639 zizahabwa abaturage. Uzajyana no kuvugurura imyubakire mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere aka Nyaruge

Ni umushinga biteganijwe ko uzarangira mu mwaka wa 2029 ukazatwara angana na miliyari 92Frw, azakoreshwa mu kuvugurura ibikorwaremezo birimo imihanda n’inzu zigeretse zo guturamo.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 uyu mushinga wagenewe angana na miliyari 20Frw.

Bamwe mu baturage batuye ahagiye kubakwa ibyo bikorwaremezo, bemeza ko bizafasha umujyi mu iterambere ndetse bikanongera amahirwe y’akazi ku batuye muri ibyo bice kubera amazu meza n’imihanda yoroshya urujya n’uruza.

Ndereyimana Albert utuye mu Karere ka Gasabo ati “Ibi bikorwaremezo ni icyizere kigaragaza ko Kigali itagiye guteza imbere imiturire gusa, ahubwo n’abaturiye ibyo bikorwa bagiye kubona amahirwe y’akazi kandi na nyuma yaho dufite icyizere ko hazaboneka imirimo itari isanzwe.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, avuga ko inzitizi zose zatumaga uyu mushinga udashyirwa mu bikorwa zamaze gukurwaho kuri ubu ukaba waramaze no gutangira kandi ko uzagenda neza.

Yagize ati ”Muri Rwezamenyo baratangiye, muri Gasabo na ho tubona nta kibazo cyo gutinda kizagaragaramo turi gushaka uburyo bwo kwihutisha kugira ngo hatazagira ibibazo byo kugenda biguruntege byongera kugaragara.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, Umujyi wa Kigali uzakoresha arenga miliyari 251 Frw, azifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo kunoza imyubakire mu duce dutandukanye tw’Umujyi ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abatuye mu kajagari.

Inzu zizaba zigize Umudugudu wa Nyabisindu ni uku zizaba zimeze
Inzu zo mu Mudugudu wa Mpazi zubatswe mu buryo bugezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages