Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Instagram ryavuze ko “yapfiriye iwe i Roma, azengurutswe n’urukundo rw’umuryango we.”
Valentino yavukiye mu Mujyi wa Voghera mu Majyaruguru y’u Butaliyani mu 1932. Yize ibijyanye no guhanga imyambaro mu nzu zizwi cyane za ‘haute couture’ i Paris, mbere yo gushinga inzu ye y’imyambaro i Roma mu 1959.
Mu ntangiriro z’umwuga we, yahise amenyekana cyane ku myambaro itukura, ibara ry’umutuku ugaragara cyane ryaje kwitwa “Valentino Red”, riba ikirango cye cyihariye mu ruganda rw’imyambaro ku Isi.
Mu 1960, Valentino yahuye na Giancarlo Giammetti, waje kuba umufatanyabikorwa we mu bucuruzi ndetse n’umukunzi we mu gihe cy’imyaka 12. Bombi bafatanyije kubaka Valentino SpA, bayigira ikigo kizwi ku Isi hose.
Mu bakiliya ba mbere b’icyamamare baguze imyambaro ya Valentino harimo umunyarwenya Elizabeth Taylor, wamusanze i Roma mu 1960 ubwo yakoraga filime Cleopatra.
Abandi barimo Begum Aga Khan, Umwamikazi Paola w’u Bubiligi, Audrey Hepburn, Joan Collins, ndetse na Jacqueline Kennedy, wambaye imyambaro ya Valentino ku munsi yashyingiranywe na Aristotle Onassis mu 1968.
Mu myaka yakurikiyeho, izina rya Valentino ryakomeje gukomera. Mu myaka ya 1970 yamaze igihe kinini i New York. Yari acuditse n’ibyamamare birimo umuhanzi Andy Warhol n’umwanditsi mukuru wa Vogue, Diana Vreeland.
Mu myaka ya 1990, yabaye umuhanzi w’imyambaro ukunzwe cyane n’abamurika imideli bakomeye barimo Claudia Schiffer na Naomi Campbell.
Imyambaro ye yakunze kugaragara ku mihango ikomeye nka Oscars, yambitswe n’ibyamamare birimo Julia Roberts, Cate Blanchett, Jennifer Lopez na Anne Hathaway, ndetse no mu bihe bya vuba yambikwa n’abakinnyi nka Zendaya na Carey Mulligan.
Valentino yari azwi nk’umuhanzi w’imideli w’Umutaliyani w’ikirenga, urangwa n’imyambarire itunganye, imisatsi itunganijwe neza n’ibindi bimugira ikirangirire.
Yakundaga cyane imbwa zo mu bwoko bwa ‘pug’ ndetse n’ubuhanzi bwo gutunganya indabyo.
Mu 1998, yagurishije ikigo cye ku itsinda HdP kuri miliyoni 300$, ariko akomeza gukorana na cyo kugeza igihe yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2008, asoza umwuga w’imyaka irenga 45.
Urupfu rwe rufatwa nk’iherezo ry’igihe cy’abahanzi b’imideli bakuze bari bakomeye b’imyambaro yo mu gihe cyashize, nk’uko na we ubwe yigeze kubivuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!