Umugambi waracuzwe, ingamba mbi zabo ziranozwa maze byose bishyirwa mu bikorwa. Icyari kigambiriwe cyari ukwica umututsi, abagize ubwo bwoko bose bagashira.
“Tuzabica tubamare, ntihazagire n’uwo kubara ikuru. Tuzabatsemba bashire, n’uzavuka ajye abaza uko umututsi yasaga. Inkotanyi nizidahagarika ibitero byazo, nta mututsi zizasanga mu gihugu.” Aya ni amwe mu magambo yavugwaga kenshi n’interahamwe igihe jenoside yategurwaga n’igihe yashyirwaga mu bikorwa.
Igihugu cyacuze imiborogo, icuraburindi rirabudika, Abatutsi baricwa. Imiryango iratikira, harokoka bake. Intimba tugendana kugeza ubu, ni uko hari imiryango yishwe irarangira. Ni yo twita imiryango yazimye.
Ndibuka imiryango yazimye yose harimo uwa Musonera, Musangwa, Zirimwabagabo, Rurangirwa, Semusharizi na Karasi Silas bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Segiteri Kaduha, Komini Rutonde, ubu ni mu karere ka Rwamagana.
Ni gute hari abahakana Jenoside kandi hari imiryango yazimye?
Hirya no hino ku isi hari abantu ku giti cyabo bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Si abantu gusa. Hari n’abashinze imiryango igamije kuyihakana no kuyipfobya. Nta mugayo ariko, kuko n’ubundi utegura gukora Jenoside, abanza no gutegura uko azayihakana. Aba si aba none, si n’abejo hazaza gusa. Cyakora n’iyo bakomeza kubaho, imbaraga zabo zo zizakomeza gushira.
Ariko se ko Jenoside yakorewe Abatutsi ku manywa y’ihangu, igakorwa isi yose irebera, igakorwa mu mezi atatu yose, iza guhagarikwa n’ingabo za FPR-Inkotanyi, umugambi wo kurimbura abatutsi ugapfuba utyo. None se ko igihugu cyuzuye inzibutso, Umuryango w’Abibumbye ukaba waremeje Jenoside yakorewe abatutsi, bimwe mu bihugu byayishyigikiye n’ibyayirebereye bigasaba imbabazi u Rwanda, uri nde wowe uyihakana? Wiyumva ute wowe uyipfobya?
Ipfunwe, ikimwaro, umutima uhora urehareha wo kuyikomeza kuko batageze ku ntego yabo yo gutsemba Abatutsi nk’uko bari barabiteguye... ibi ni bimwe mu bisobanuro bidafite shinge na rugero byabo isi yose ibasomamo.
Ntibazazima twararokotse
Tariki ya 4 Kamena 2022 turibuka imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Tugomba kubaho ku bwabo no ku bwacu. Uku ni ko kubasubiza icyubahiro bambuwe n’ababatsembye. Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri ba Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) buri mwaka bategura igikorwa cyo kubibuka.
Uyu mwaka, giteguwe ku nshuro ya 14. Mu butumwa bw’umuyobozi wa GAERG, Egide Gatari aragira ati "Kwibuka Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi; ni ngombwa kuko abayirimbuye bifuzaga ko hadasigara n’uzabara inkuru zabo, nka GAERG abo twibuka by’umwihariko ni urungano, abavandimwe n’inshuti twabanye, ubwo twarokotse tubijeje kuzahora tubibuka ndetse tukabitoza n’abacu iteka.
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni igitekerezo cya Anastase Rwabuneza (ANARWA), Impuguke mu Itumanaho akaba n’Umusomyi wa Igihe.com



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!