00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa ifunguye Mfuranzima Jean Paul yandikiye BRALIRWA

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 June 2014 saa 09:25
Yasuwe :

Ku Buyobozi bw’Uruganda rwa BRALIRWA S.A
Impamvu: Gushimira BRALIRWA
Nejejwe no kubandikira iyi baruwa itari ibanga (ifunguye) kugirango izasomwe na buri Munyarwanda, ndetse ayitangeho igitekerezo.
Mu myaka itari mike maze, naritegereje, ndagenzura, nsanga mufite uruhare rukomeye mu mugambi wo kuzamura no guteza imbere Abanyarwanda mu kabigaragaza mu nzego zinyuranye; ariko cyane, muhereye kuri ba bandi bababaye kurusha abandi.
Urugero: uretse Leta y’ u Rwanda ni mwe kubitiro rya (…)

Ku Buyobozi bw’Uruganda rwa BRALIRWA S.A

Impamvu: Gushimira BRALIRWA

Nejejwe no kubandikira iyi baruwa itari ibanga (ifunguye) kugirango izasomwe na buri Munyarwanda, ndetse ayitangeho igitekerezo.

Mu myaka itari mike maze, naritegereje, ndagenzura, nsanga mufite uruhare rukomeye mu mugambi wo kuzamura no guteza imbere Abanyarwanda mu kabigaragaza mu nzego zinyuranye; ariko cyane, muhereye kuri ba bandi bababaye kurusha abandi.

Urugero: uretse Leta y’ u Rwanda ni mwe kubitiro rya mbere mwahagurukiye gufasha abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kubasura, kubaha ubufasha ntarondoye no kububakira, tutibagiwe kandi imfubyi, abapfakazi n’ abandi batishoboye mu nzego zitandukanye.

Tombora zitandukanye: N’ubwo bamwe babifata nk’ubucuruzi busanzwe, (kandi na bwo budufitiye akamaro gakomeye) ariko harimo andi mahirwe menshi yo kuboneraho icyo utari ufite (kandi ukeneye) kuri benshi, kikaba ari igikorwa cy’ingirakamaro gifasha benshi bakahazamukira, bakahabonera ubushobozi bwo gutera imbere mu mibereho yabo.

Mu mikino: Ntawe uyobewe uko ubukene muri ruhago yacu bwari bwifashe! Njye ndahamya ko iyo ataba BRALIRWA yazamuye umupira w’amaguru mu Rwanda iba iya mbere mu gutera inkunga shampiyona, nta mukinnyi wo mu mahanga (ukomeye) wari kuhakinira! Bityo abacu babona gutinyuka no kwinjira mu marushanwa atandukanye ku buryo byatumye bagaragara, bavamo “abanyamwuga” umupira utunga abantu by’umwihariko. Ababizi barabizi uretse ababyirengagiza ku bushake bwabo!

Imyidagaduro: Abaririmbyi bacu burya bitwaga ba “SAGIHOBE” kuko nta musaruro wavagamo! Ariko byaragaragaye ko bitunze benshi, kandi biratera imbere ku buryo na leta ikwiriye kubivanamo inyungu y’imisoro! None se niba umuhanzi afata muliyoni zirenga 20, abakozi cyangwa abacuruzi bayacuruza ni bangahe? Bakaba bagenda mu modoka zihenze n’ibindi! Muri ibyo byose, uruhare rw’ibanze ni BRALIRWA.

Kuzamura icyaro: Hari inganda numvise ngo nazo zicuruza ibinyobwa; ariko uzazenguruke u Rwanda! Nihe wasanga ibinyobwa byabo byegereye wa muturage wo mu cyaro no kubaha ibikoresho bigezweho bisukuye bibafasha mu bucuruzi bwabo nka BRALIRWA? ibyo byose ntitugomba kubirenza ingohe ngo twicecekere, kuko birakwiye ko ukoze neza by’indashyikirwa ashimwa.

Gushima rero ni umuco mwiza, ni ubupfura kandi ni ubutwari, kuko “Indashima ntiyongerwa”. Nshimye rero BRALIRWA ku mugaragaro nk’Umunyarwanda ukunda kandi nkanyurwa, nari kurondora byinshi yakoreye Abanyarwanda ariko reka ne kwiharira kandi natangije uru ruhando, naho ibyo kuyivuga byo ntibibuze! Imisoro yinjiza se? Yewe reka nsoze ngira nti “BRALIRWA nshuti y’abawe!" Ntungaye kuko ubundi amatama masa ...(kandi si ko bizahora, hari igihe uzahabwa ikamba) ariko wowe ntundebe amatama ahubwo undebe umutima ushima kandi unyurwa.

Mwarakoze kandi mukomereze aho, abatari indashima turabashyigikiye.

Jean Paul Mfuranzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages