Nyuma y’uko tariki ya 23 Kamena 2013 ku IGIHE hasohokeye inkuru ifite umwutwe ugira uti “Tanzaniya yashatse gufasha ingabo zatsinzwe kwigarurira u Rwanda”, abasomyi ba IGIHE banditse ibitekerezo byabo bitandukanye; bimwe muri ibyo bitekerezo byagaragazaga ko hari bamwe batumvise neza ibyo Faustin Kagame yavugaga mu nyandiko ye, bakamushinja kubiba urwango hagati y’u Rwanda na Tanzaniya, no gushyushya imitwe y’abantu, abandi banditse bagaragaza ko yatangaje iyi nyandiko nyuma y’ijambo rya Kikwete aho kuba yarabigaragaje bikimara kuba. Ni muri urwo rwego Faustin Kagame yanditse indi nyandiko asobanura neza ibyo yashakaga kuvuga muri nyandiko ye ya mbere, anagaragaza ko iyi nyandiko ye yayanditse mbere cyane y’ijambo rya Perezida Kikwete wa Tanzania.
Faustin Kagame rero yanditse agira ati:
’’Nshuti duhurira ku kinyamakuru "IGIHE", muraho?!
Ndi Faustin Kagame, ndabaramutsa mbifuriza amahoro n’amahirwe. Reka nshimire uyu munyamakuru w’Igihe wabagejejeho inyandiko nanditse mu Gifaransa no mu Cyongereza, ikaba yaratangajwe muri "Rwanda National Agency" (RNA) na "Agence Rwandaise d’Information" (ARI) muri Mata 2011. Iyo nyandiko imaze rero imyaka irenga ibiri ku rubuga rwa interineti.
Uwajya kuri interineti agakoresha "google", yasanga umutwe w’iyo nyandiko yanjye mu Gifaransa ari: "Gérard Prunier et son invasion ratée du Rwanda", mu Cyongereza ikaba "Gerard Prunier and his Unsuccessfull Rwanda Invasion".
Ibyo rero ndizera ko bishobora kugaragaza ko umugambi wanjye unyuranye no gushaka gushyushya imitwe y’Abanyarwanda mbangisha abaturanyi bacu ba Tanzaniya, nk’uko hari mugenzi wacu kuri iyi forum wabibonye atyo.
Mu 2011 sinari gushyushya imitwe ngamije ko izashya muri 2013. Hari n’uwigeze kubaza ngo kuki ibyo ntabyanditse mu gihe byabereye, nawe ubwo namusubiza ko nabyanditse aho mbimenyeye mbikuye mu gitabo cya Professor Gérard PRUNIER wabyanditse abifitiye ubuhamya dore ko nawe yivugira ko yari ku isonga ry’itegura ry’ibitero mu Rwanda hamwe n’inshuti ye Sendashonga, ari nawe igitabo cyatuwe nk’urwibutso rw’ubucuti hagati ya bombi.
Igikwiye kumvikana ni uko imiterere y’iyo nyandiko yanjye yabarirwa mu byitwa « recension/review » y’ibitabo. Bivuga ko umunyamakuru asoma igitabo runaka, noneho akagikorera « analyse/analysis » agira ngo n’abasomyi yandikira bamenye ibirimo mu gihe badashoboye kucyisomera, byabatera amatsiko arenzeho bakakigura bakisomera ubwabo.
Kuvuga ko Tanzaniya yashatse gufasha ingabo zatsinzwe kwigarurira u Rwanda sinjye nabyishyuzwa rero kuko sinjye nabitaruye ku bushakashatsi bwanjye, ahubwo byabazwa Professor Gérard PRUNIER wabibaye hafi kandi akabitangaza mu gitabo cye yise "From Genocide to Continental War" kuri page 366. Uwashaka kubishira amakenga biroroshye cyane. (Edition y’icyo gitabo ni “HURST Publishers Ltd, 41 Great Russell Street, London WC1B 3PL).
Mu by’ukuri, umutwe nari narahaye iyo nyandiko yanjye yatangajwe na ARI/RNA mu kwezi kwa kane 2011, murabona kuri interineti ko itandukanye n’iyi yo ku "IGIHE" ivuga ko "Tanzaniya yashatse gufasha ingabo zatsinzwe kwigarurira u Rwanda." Ariko nayo ntacyo nayigaya, ikinyamakuru gitangaje inyandiko y’umwanditsi uwo ariwe wese, gifite uburenganzira bwo kuyiha umutwe gishatse mu gihe idashobora gutera urujijo abasomyi bacyo.
Urwo rujijo rero ntaho rwaturuka mu mutwe w’iriya nyandiko yanditswe na IGIHE, kubera ko mu byo Professor PRUNIER yanditse mu gitabo cye, yavugaga atazuyaje ko Tanzaniya yari yarahaye Sendashonga inkambi zo guteguriramo ibitero byo guhirika ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda.
Nta kinyoma rero kandi nta rujijo rwaba mu mu twe w’inkuru mu gihe umusomyi asoma inyandiko akayisangamo ibyo uwo mutwe utangaza. Gérard PRUNIER yongeraho ko yagejeje Sendashonga kuri Salim SALEH murumuna wa Museveni avuga ko bari baziranye cyane, mu buryo bwa recommandation yo kugira ngo Uganda nayo imuhe intwaro, dore ko PRUNIER avuga ko Sendashonga yari amaze gushyira hamwe abasirikari ba ALIR bagera kuri 600 n’aba-officiers 40 babo mu mashyamba ya Congo.
Muri make ku bwanjye, amakuru yarushaga andi ingufu muri 2011 mu gitabo cya Prunier, yari ayo kubona umuntu w’umuporofeseri nka PRUNIER yigamba ko yari ku isonga mu migambi yo gushoza intambara mu Rwanda, akanavuga ko yakoresheje za "fund raisings" (gukusanya amafaranga) yo gutera inkunga iyo ntambara Abanyarwanda benshi bari kugwamo, akagaragaza n’aho yajyaga gusaba intwaro! Abasomye neza ibyo nanditse nibyo bumvise.
Ibya Tanzaniya yari yaratanze inkambi zo guteguriramo ibitero mu Rwanda nabyo PRUNIER arabivuga mu gitabo cye, nka kimwe mu bikorwa we na Sendashonga bari baragezeho, hamwe n’ibiganiro bagiranye na Salim Saleh uretse ko we ntacyo Prunier amuvugaho kuba hari icyo yigeze abafasha mu migambi yabo.
Ahandi Gérard PRUNIER avuga ko inshuti ye magara Seth Sendashonga yagiye gusaba intwaro, ni muri Embassy y’Amerika y’i Kampala, aho PRUNIER avuga ko Seth yabonaniye n’umudamu witwa Eva RODGERS ngo wakoraga muri US State Department, maze ngo Seth akamuganirira imigambi ye y’ibitero mu Rwanda.
Nongere mbahe references z’igitabo cya Gérard PRUNIER.
"From Genocide to Continental War”/HURST Publishers Ltd, 41 Great Russell Street, London WC1B 3PL)


















TANGA IGITEKEREZO