00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo nisabira urubyiruko rwo muri Diaspora

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 June 2016 saa 02:32
Yasuwe :

Nitwa Nsengiyumva Rutsobe, ndi umwe mu rubyiruko rw’u Rwanda ruba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, njye mba muri Leta ya Indiana.

Nifuje gusangiza abasomyi ba IGIHE uko urubyiruko rw’u Rwanda rugihura n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nkagira n’icyo ndwisabira.

U Rwanda rwa Kanyarwanda rwarangwaga n’ubumwe, ubutwari no kwitanga. Nta mwiryane warangwaga muri bene Kanyarwanda.

Umwiryane waje kuzanwa n’abazungu batubibamo amacakubiri, inda nini biganza ubutwari bwa Kanyarwanda nuko ahari ubutwari hasimburwa n’ubugwari.
Nguko uko umwiryane wadutse mu Banyarwanda amacakubiri ahabwa intebe.

Uko aya macakubiri ashingiye ku moko yakomeje kwimakazwa byasenye indangaciro za Kanyarwanda ibintu bihinduka bibi cyane.

Nguko uko uwari Umunyarwanda yageze aho ahabwa inyamaswa yihakana urwamubyaye. U Rwanda rwaje kurangwa no kwironda, ubuhunzi, ubwicanyi bwa hato na hato biza gusozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994 yaduhekuye.

Urubyiruko rwo muri Diaspora narwo rwagezweho, mu buryo bwose, n’ingaruka zitandukanye za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’urugero, aha muri Amerika hari urubyiruko rukomoka ku bakoze Jenoside; rwo ingaruka zikomeye rugihura nazo ni nko guhabwa akato no guhorana ipfunwe.

Hano hagaragara kandi urubyiruko rwaje nyuma ya Jenoside rwayikorewe. Uru ruhorana umujinya uturuka kuri ayo mahano yabaye.

Hari n’urundi rubyiruko rwo rwavukiye hano muri Amerika, rwo rutabaye mu bihe bya Jenoside, ariko rugifite ingaruka z’abo mu miryango bishwe bose bazira ubusa.

Mu bihe byo kwibuka, by’umwihariko muri Mata, akenshi nibwo ingaruka zikunze kugaragara, aho diaspora zinyuranye zikora bikorwa byo guha icyubahiro abishwe, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo nsaba

Kimwe nk’urubyiruko rwene wabo ruba mu Rwanda, urubyiruko rwa Diaspora Nyarwanda rwari rukwiye gusubiza amaso inyuma maze rukareba politike y’imiyoborere myiza, umurava n’ubutwari aho bigejeje u Rwanda, bikarubera isomo n’urugero rikomeye ryo guhuza imbaraga zivuye ku bumenyi, ubushobozi ndetse n’ubunararibonye rurahura mu mahanga.

Ibyo bizatuma rutanga umusanzu warwo ku rwababyaye mazedukomeze urugamba rw’iterembere Igihugu cyacu, hanyuma duhe “ Ndi umunyarwanda” intebe iganze mu rwa Gasabo aho guha agaciro cyane u Rwanda rwa Gatwa, Gahutu na Gatutsi.

Icyitonderwa: Iki ni igitekerezo bwite cya Rutsobe Nsengiyumva, Umwe mu rubyiruko ruhagariye urundi muri Leta ya Amerika.

Rutsobe Nsengiyumva, ushinzwe urubyiruko n'umuco muri Diapora ya Midwest muri Leta Zunze Ubumwa za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages