00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inda z’indaro muri kaminuza: ubujiji, ukutumvira, cyangwa ubwigomeke?

Yanditswe na

Padiri Sixte Hakizimana

Kuya 6 March 2014 saa 01:30
Yasuwe :

Hashize igihe gito uwitwa Emma Umurerwa, umunyamakuru w’urubuga igihe.com asuye za kaminuza zimwe na zimwe aganira n’abakobwa bamubwira uko babona inda z’indaro muri kaminuza. Muri iyi nyandiko imeze nk’iyunganira ikiganiro yatangaje, ndetse no mu gushimira abamuganirije, ndifuza kubunganira ngira icyo nanjye ntangaza kuri iyi mibereho nk’umupadiri ubana nabo kenshi kandi tukaganira twisanzuye iyo twateranye.
Iyo twitegereje neza dusanga kugeza ubu hari impamvu eshatu zatera umukobwa (…)

Hashize igihe gito uwitwa Emma Umurerwa, umunyamakuru w’urubuga igihe.com asuye za kaminuza zimwe na zimwe aganira n’abakobwa bamubwira uko babona inda z’indaro muri kaminuza. Muri iyi nyandiko imeze nk’iyunganira ikiganiro yatangaje, ndetse no mu gushimira abamuganirije, ndifuza kubunganira ngira icyo nanjye ntangaza kuri iyi mibereho nk’umupadiri ubana nabo kenshi kandi tukaganira twisanzuye iyo twateranye.

Iyo twitegereje neza dusanga kugeza ubu hari impamvu eshatu zatera umukobwa gutwara inda muri kaminuza:

Amaronko cyangwa se ubukene

Iki kibazo si icyatungura abantu, kuba abanyeshuli biga muri kaminuza bakennye rwose birazwi. Si abakobwa gusa, n’abahungu barakennye. N’ababasha kubona inyunganizi binyuze muri ya gahunda y’igihugu bahabwa adashobora kubumba imibereho ya muntu yose ku buryo bibona bagomba gutega ibiganza ku babyeyi, ku bavandimwe cyangwa se incuti izo ari zo zose. Ubwo ntabwo twiriwe tuvuga abadahabwa na rimwe… uwo rero ifaranga ryacumuza si umunyeshuli gusa, n’abandi rirabandarika iyo barisabwa ngo babeho. Umukobwa utifite kandi agomba kwiga, iyo abonye umurwanaho akamubonera ayo kurya ya buri kwezi, kwambara, guhamagara, gufotoza inyandiko z’amasomo…ariko nawe akagira uko amwitura, arabikora da. Si na ngombwa rwose ko bagirana amasezerano, ibyo birikora. Ibintu ni “ha uguha” muri iyi si, yewe no kugera mu kibi.

Ingeso y’ubusambanyi

Buri wese muri twe agira uko ateye mu byiyumviro bye, mu marangamutima ye no mu mateka ye. Hari abakobwa n’abahungu bihutirwa cyane no kwirekura mu ngeso y’ubusambanyi, bikaba bias nibyanditse muri kamere yabo ku buryo n’iyo ubegereye ukabaganiriza, bagusubiza rwose nta kibazo bati “niko nabaye…none se ko byanze kumvamo nigenze nte? Nziyice se? Njyewe mumveho!” Bene abo no muri kaminuza bajya babarizwamo. Burya kuminuza ntacyo bipfana no gusirimuka mu myifatire yacu.

Iki cyiciro ni nacyo twabarizwamo abakobwa benshi bakuramo inda ku bushake. Bo n’abasore bameze nkabo, icyabo ni ugushimisha umubiri gusa, babifashe nka “régime”.

Uburangare cyangwa se ubukubaganyi

Hari abakobwa bagera muri Kaminuza ari abana beza, bitonze, benshi muri bo bakaba bakiri n’amasugi ku mutima no ku mubiri. Burya rero ahantu hitwa muri Kaminuza, ni heza pe. Ariko haragatsindwa! Wahabona hakujijurira umwana, ntiwahabona hakurerera! Aha turavuga ariko iyo bigeze ku ngingo yihariye nk’iyi. Burya ntawe ujya akura imbere y’irari ry’umubiri. Abo rihemuza bakuze kandi ari indakemwa mu bitejerezo byabo, ari ababyeyi, abayobozi…bajye batwereka ko uyu mugera twahawe mu mubiri usaba izindi mbaraga zitwunganira kugira ngo turicike. Muri Kaminuza rero, twibukiranye ko nta Animateur na animatrice baharangwa. Dushimire Imana ko nta n’abigeze bateganywa, kuko baba barishwe kera. Wowe koko wakwiha guha ikinyabupfura abasore n’inkumi barangije kwiyumvayumva kandi babwirwa ko bakuze bihagije?!

Ahubwo tujye tubashimira, n’aho baracyatworoheye.

Aba bakobwa rero bishinga imibereho ishyushye ya Kaminuza bagatangira kwiga kwigenga”: kujya mu kabari, kuyoboka utubyiniro ndetse no kugenderera abasore mu byumba byabo (ghettos) badaherekeranyije. Reka rero si iyo bumviye mu biparu byabo ko kuryamana n’umuhungu uri muri kaminuza ari andi ma “credits “ ya ngombwa ugomba kwibikaho… (imvugo isanzwe muri kaminuza, ikamenywa naba nyirayo gusa). Ibyo bigwi rero bagenda babyibikaho bucece… nibwo usanga benshi bagaragazwa n’inda zibatunguye batigeze bateganya muri ubwo bukubaganyi bwabo. Ikigaragaza ko ari uburangare, ni,uko bibababaza cyane, ndetse n’abandi barabasura bakabafasha kwiyakira. N’iyo hagize uyikuramo ari muri iki cyiciro, biramukomeretsa cyane bikaba byanamuviramo guhungabana igihe kirekire.

Tubivuge dute rero?

Icyo twavuga muri rusange, ni uko umukobwa wese ukuze kandi w’iki kinyejana azi neza ibyerekeye imibonano mpuza-bitsina. Biri akarusho rero iyo ari umukobwa wo muri uru Rwanda. Aratozwa impigi n’akayihatse akiri mu mashuli abanza.

Twemere ko ubukene butwawe nabi butera kwanduranya no guhemuka.

Abatwara inda z’indaro bari muri Kaminuza babitewe n’ubukene, turabihanganishije, turabumva ariko ntabwo tubababariye (nous les comprenons, mais nous ne leur donnons pas raison). Niba iyi si itaraduhiriye kimwe, niba amahirwe atadusangiza kimwe hano munsi, kwiyakira uko turi no kwemera tukagabanyirizwa ejo hazaza twari twizeye, ariko tukahagera turi abaziranenge, nicyo tugomba gutozwa. Ni benshi baburara muri Kaminuza kandi ntibapfe, ejo bagakorerwa mu ngata na bagenzi babo baba babibonye.

Ingeso yo gatsindwa n’Imana ! iyi yo twoye kuyitindaho, ubishatse arahinduka, agakira, akongera akirema bubndi bushya, icyanga cy’ubuzima akagenda akibona buhoro buhoro bitewe n’uko ahinduye imibereho. N’ubwo bavuga ngo « akaburiye mw’isiza ntikabonekera mw’isakara », njye nk’umupadiri ndemeza hamwe na Databuja nkorera ko umunyabyaha w’uyu munsi ari mu ntungane z’ejo. Icyabaha guhinduka gusa…

Twoye kurenganya ababyeyi ngo ntabwo bigeze baganiriza abana babo ku myifatire mboneza bitsina. Ntako ba data na ba mama batagira, nawe ibuka impanuro baguhaye : inyinshi zerekezaga ku myifatire. Aho batagejeje, ibiganiro ku ma Radiyo no muri gender campus bakomeje kuhabagarera. Iyi si turimo ntabwo yuzuye impanuka gusa, yuzuye n’impanuro. None se uretse irari rirenga muntu rikamwibagiza ko narenga ku mpanuro arihemukira, ikindi kidutera inda ni iki atari kurenga ku mabwiriza ayobora imyifatire yacu ? Niba nyamukobwa asigaye i bwana azi impigi n’akayihatse, ntagera i bukumi yararangije kumenya n’akasongoye ihwa?!

Hakorwe iki rero?

Aba bakobwa barakuze. Twoye kubatabariza nk’aho boretse igihugu n’uburezi, ibi byahozeho. Kuva twaba abanyacyaha, uwumviye niwe urokoka. Gusa tubahozeho impano n’impanuro. Naho se, nitubaganira nyamara ntidushake ikibatera kurangara ari benshi, turaba dukoze iki? Byasa no kwica Gitera ukareka ikibimutera. Aba bantu nibakomeza kwigishwa ko imibonano mpuza bitsina ari ibintu byisangiwe kandi bishoboka rwose, kandi ko atari akumiro ku muntu utarashaka, bazabiyoboka ari benshi. Nibagaruke bigishwe agaciro ko kwifata. Atari ukwifata gusa, ahubwo ukwifata ubutirekura. Ibyo kandi bakabikora bagirira ejo habo. Gukomeza kuririmba ngo ibyinire ubuzima ni buto ni ukwibeshya.

Muri Kaminuza, uwiyandaritse ntatware inda ahasarura ibikomere byinshi byigaragaza iyo maze gushinga urugo. Iki nacyo ni ikibazo ukwacyo, kiremereye kandi gikomereye abize. Ahubwo ndemeza ko kinasumbye icy’abatwara inda bakiri ku ntebe y’ishuli; gusa nyine ufashwe niwe gisambo…

Aho kurangamira inda z’indaro muri Kaminuza ni mucyo turebere hamwe uburyo imibonano mpuza-bitsina ishishikarizwa bucece aba basore n’inkumi. Urugero: udukingirizo dutangwa buri munsi muri Kaminuza, ni utw’iki? Tujya he se, ko buri gitondo basuka mu gatebo, kandi ko badasukira ku twaraye?! Sindatubona tugeretse kw’ifunguro ryabo. Nuko rero mubareke badukoreshe icyo baduherwa, hanyuma nibamenyera bagafashe hasi kugira ngo barusheho gusabana, nibasanga bakibagiwe “bakorere aho” nuko bijye iyo byagiye.

Mu gusoza, nibutse ko ibi bizazane byaba ibyo guheka imburagihe, byaba ibyo gukomeretswa no kwiyandarika, byos bigarukira igitsina gore twe abagabo twigaramiye. N’iyo hagize ikidukomerana, abagabo dusabwa kurera umwana ntidusabwa gusubika amasomo ngo tubanze tubyare, twonse, dushake umukozi wirirwa aduhekeye mu gihe utundi dukobwa twahanuwe tukumvira tuba twiyigira nta n’isazi idukoma. Ese ye, mwari muzi n’ikindi? Umusore wateye inda muri kaminuza, ejo arashaka ubukwe tukabutaha, tukamunywera nk’aho atigeze ahemukira nyamukobwa uwo, dore ko we amahirwe yo kuzarongorwa byoroshye agabanywa n’umwana yabyaye…ndavuga ibyo mbona neza.

Reka niyongeze mbasaba ngo mumfashe kureba iby’ejo by’iyi myifatire: aba bana bakiri mu mashuli yo hasi, ko bigana impamyabushobozi mu mibereho mpuza-bitsina, nibagera muri Kaminuza tuzajya he?!

Ndangije nshimira Emma-Marie Umurerwa, umunyamakuru ku rubuga “igihe.com” watumye mvuga ukuri kundimo kandi maze igihe mbona. Dushimire kandi abo bahora bitanga ngo abana bacu badakorwa n’isoni bagaheka ndetse bagahekesha ari benshi. Barimo ababyeyi, barimo abarezi bitanga muri za Kaminuza bagaherekeza aba basore n’izi nkumi ngo zijijuke zinahuguka, zinaherekezwe n’umuco ntasumbwa wo kwifata. Nashishikariza bose ukwifata kutirekura. Kabone n’aho waba ukingiye. Imbeho yo munsi y’urugi irusha ubukana umutangaze wo mu gicuku. Ushaka kwibona ubu ejo yakwikabakaba akibura akomeze akine n’uburyo aremetse.

Padiri Sixte HAKIZIMANA,
International Movement of Catholic Students, MIEC-IMCS
Chaplain/ Aumônier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages