00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakekwaho ibyaha bya Jenoside bayobya uburari bakihindura amazina

Yanditswe na

Steven Mutangana

Kuya 13 February 2014 saa 12:58
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, biravugwa ko hari abakekwaho kuyigiramo uruhare batarashyikirizwa ubutabera, baba barahinduye amazina yabo cyangwa inyuguti zimwe ku mazina yabo. Nk’uko ikinyamakuru Afrikarabia cyo kuwa 3 Gashyantare 2014 kibivuga, bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibyoroha kubamenya kuko bahindura inyuguti z’amazina yabo.
Hari ariko n’abagiye bahindura amazina yose. Ingero ni: Padiri Athanase Seromba, wamaze guhamwa (…)

Nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, biravugwa ko hari abakekwaho kuyigiramo uruhare batarashyikirizwa ubutabera, baba barahinduye amazina yabo cyangwa inyuguti zimwe ku mazina yabo.

Nk’uko ikinyamakuru Afrikarabia cyo kuwa 3 Gashyantare 2014 kibivuga, bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibyoroha kubamenya kuko bahindura inyuguti z’amazina yabo.

Hari ariko n’abagiye bahindura amazina yose. Ingero ni: Padiri Athanase Seromba, wamaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, na Capitaine Pascal Simbikangwa ugikurikiranwa n’ubutabera.

Padiri Seromba Athanase yahindutse Don Anastasio Sumba Bura akiri mu Butaliyani

Athanase Seromba yaba yarahunze mu kwezi kwa Nyakanga 1994 ava i Nyange ya Kibuye agera mu Butaliyani abanje guca Zaire na Kenya. Mu nyandiko zasohowe na Journal Judiciaire y’i La Haye (numero 1 yo muri 2007), havuga ko uyu mupadiri waruzwi ku izina rya Athanase Seromba yahinduye amazina akiyita Anastasio Sumba Bura (ngo niyo yari muri passeport ye, ari nayo mazina yahereweho uburenganzira bwo kuba mu Butaliyani), yageze mu Butaliyani, muri 1997.

Raporo ya African Rights yo muri mutarama 2000, ivuga ko yari ahitwa Chiesa dell’Immacolata e San Martino i Montughi na St Mauro a Signa, iri ahitwa Toscane muri Florence.

Mu 2002, yaburaniye mu rukiko mpuzamahanga mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda (TPIR), ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri 2008, yahanishijwe igifungo cya burundu. Guhera 2009, afungiye muri gereza ya Akpro-Missérété, i Porto Novo mu murwa mukuru wa Benin. Yari padiri mukuru wa paruwasi ya Nyange, muri Diyosezi ya Nyundo.

Pascal Simbikangwa yahindutse David Senyamuhara Safari akiri mu birwa bya Mayotte

Ikinyamakuru Sud Ouest cyo mu Bufaransa, mu nkuru cyanditse ku rubanza rwa Pascal Simbikangwa, kigaragaza ko uyu mugabo wageze mu birwa bya Mayotte (by’Ubufaransa) ahagana muri 2005, yari yarahinduye amazina.

Yafashwe afite aya mazina: David Senyamuhara Safari. Ubu ari imbere y’ubutabera i Paris mu Bufaransa. Yari umusirikari muri FAR (Forces Armées Rwandaises), ku ipeti rya kapiteni. Mu ntangiriro z’ibazwa rye mu rukiko rw’i Paris, yaranzwe no guhinduranya amazina amuranga. Rimwe ati «nitwa Pascal Safari», ubundi ati «Safari Senyamuhara», cyangwa «David Safari», nk’uko inkuru ya Gaël Cogné wa Francetv ibivuga.

Ubwo yarabajijwe na perezida w’urukiko aburanishirizwamo ikimutera guhindagura amazina, Simbikangwa yasubije ko amazina yiswe akiri umwana ari Safari Senyamuhara, akanabatizwa irya Pascal, ku myaka itanu, nk’uko biri mu nkuru ya Le Nouvel Observateur yo kuwa 04 Gashyantare 2014.

Akomeza avuga ko ubwo yanjyaga kwiga mu mashuri yisumbuye, mwarimu yamubwiye ko agomba guhindura izina, afata irya Simbikangwa. Nyamara, perezida w’urukiko yamwibukije ko se umubyara ariwe wavuze ko yamwise amazina ya Simbikangwa.

Le Nouvel Observateur ikomeza ivuga ko ubwo yafatirwaga muri Mayotte, muri 2008, yavugaga ko yitwa Safari Senyamuhara. Ngo yarakurikiranweho kugira ibyangombwa by’ibihimbano. Polisi yaho ikomeje gukurikirana ibimuranga yaje gusanga uwo Safari Senyamuhara ariwe Pascal Simbikangwa uri ku rutonde rw’abashakishwa na Interpol.

Mu gukomeza kubazwa iby’amazina ye, mu rukiko rw’i Paris, ngo yageze aho arivugira ati: «Ugomba kubeshya kugira ngo ubone impapuro mu Bufaransa! Niko bambwiye. Abajijwe aho izina rya David ryavuye, Simbikangwa yagize ati: «ni akabyiniriro abanyakomore bo muri Mayotte banyitaga.»

Capitain Pascal Simbikangwa akiri mu ngabo za FAR

Steven Mutangana
Umusomyi wa Igihe.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages