Papa Francois yatumiwe i Buganda muri uyu mwaka, mu kwizihiza abamaritiri. Ese abahowe Imana b’i Buganda bagarutse babona bate abahagaritse inkunga kubera itegeko ku ubutinganyi? Biravugwa ko ibwami habaga ubutinganyi... ari na kimwe mubyo abamaritiri baba baranze, bakabizira...
Muri iyi minsi, haravugwa inkuru y’uko Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasinye itegeko rijyanye no kurwanya ingeso z’ubutinganyi. Iri tegeko ryashyizweho umukono kuwa mbere 24 Gashyantare 2014, ryavuzweho byinshi.
Bamwe, cyane cyane abanyabulayi, baryamagana; abandi, barimo abenegihugu ba Uganda, baryishimiye (nk’uko n’umunyamakuru wa BBC uri Uganda yabivuze rigisinwa). Mu byagaragaye mu bitangazamakuru binyuranye ni uko umukuru w’igihugu cya Uganda yemeza ko izi ngeso z’ubutinganyi atazishyigikiye ndetse ashaka no kurinda abana ibyabangiza binyuze mu myitwarire mibi idahuye n’umuco wabo.
Ikinyamakuru Le Monde cyo kuwa 24 Gashyantare 2014, kivuga ko mu ntangiriro z’uko kwezi, Uganda yashyizeho n’uburyo bukaze bwo kurwanya amashusho y’urukozasoni n’imyambarire idahesheje icyubahiro.
Kwitegura kwizihiza abahowe Imana, hahashywa ubutinganyi
Ubu butinganyi burarwanywa mu gihe, muri uyu mwaka, igihugu cya Uganda cyitegura kwizihiza imyaka 50 abahowe Imana baho bashyizwe mu batagatifu.
Nk’uko Radio Vatican yabitangaje mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare 2014, abepiskopi bo mu gihugu cya Uganda bahaye Nyirubutungane Papa François ubutumire bwo kuzaza muri Uganda mu muhango wo kwizihiza imyaka 50 ishize abahowe Imana b’i Buganda bashyizwe mu rwego rw’abatagatifu.
Radio Vatican ivuga ko Papa atemeje cyangwa ngo yange ubwo butumire. Abahowe Imana b’i Bugande 22, bishwe hagati ya 1885 na 1887, bazira ukwemera kwabo, ubwo bari bamaze kuba abakristu ku ngoma ya Kabaka Mwanga II. Bashyizwe mu rwego rw’abatagatifu kuwa 18 ukwakira 1964 na Papa Paul VI.
Papa aramutse yemeye kuza muri ibyo birori, yasanga i Bugande bafite itegeko rijyanye n’ibyo kiliziya Gatulika ishyigikiye. Kiliziya ntishyigikira gushakana kw’abahuje ibitsina. Ishyigikira gushakana kw’umusore n’umukobwa. Ese abahowe Imana b’i Buganda bagarutse ku isi, bashyigikira itegeko rirwanya ubutinganyi cyangwa bajya ku ruhande rw’ibihugu bikize byatangiye guhagarika inkunga zagenerwaga Uganda kuko hashyizweho iryo tegeko ?
Ibwami habaga ubutinganyi?
Ku rubuga rwa internet http://blog.jaluo.com/?p=6374 hagaragara inkuru ivuga ko Museveni, ubwo yari imbere y’imbaga y’abaje Namugongo (ahakorerwa buri mwaka urugendo nyobokamana mu kwizihiza abahowe Imana b’i Buganda), muri 2010, yagaragaje ko mu ngoro ya Mwanga (wategekaga mu myaka abamaritiri bishwemo) haba haravugwaga ubutinganyi. Ati: «Numvise ko yaba yarabyigishijwe n’abarabu. Abamaritiri banze icyo kibi, baharanira ukuri, niyo mpamvu tubahimbaza».
Yongeraho ko kurwanya ubutinganyi bidashingiye ku idini gusa, ko ahubwo abanyafurika barwanyije kuva cyera ingeso mbi nyinshi.
No kuri http://fr.wikipedia.org/wiki/Mwanga_II hagaragaza ko ibwami haba harakorerwaga ubutinganyi. Uru rubuga ruvuga ku mateka ya Mwanga II, rusobanura ko ubwo uyu mwami yicishaga abakristu byatewe n’uko yaba yaragiraga ingeso z’ubutinganyi. Haragira hati: “Mu by’ukuri yagiranaga imibonano mpuzabitsina n’urubyiruko rwari mu cyiciro cy’abaja. Idini ry’abagatulika ryarabibuzaga...”
Steven Mutangana, Umusomyi wa Igihe.com


















TANGA IGITEKEREZO