Mu gihe hari hashize igihe kitari gito Chorale Salemu yo mu itorero ryo mu Gatsata Umudugudu wa Gatsata aho bakunda kwita I Galilayaidakora ingendo z’ivugabutumwa, ubu yongeye gusubukura ingendo zayo.
Ni muri urwo rwego Chorale Salemu isubukuye ingendo z’ivugabutumwa ryo muri uyu mwaka mushya wa 2012, ikaba yiteguye kujya mu Ntara y’Amajyepfo ahahoze hitwa Gikongoro, ikaba izajyayo kuva tariki ya 18 na 19 Gashyantare 2012 .
Nk’uko NTAMBARA Etienne Umuyobozi w’iyi Chorale abitangaza, ngo bazabapfundurira agaseke k’inkuru nziza y’ibyishimo by’ibyiza Imana yakoze mu mwaka 2011.
Iyi Chorale kandi ngo yiteguye gususurutsa abo ku mudugudu wa Ruramba Paruwasi ya Ruramba, hamwe n’ibishya byinshi Salemu itangiranye umwaka, ikaba irarikira abo mu Gatsata, Abanyakigali, ndetse n’Abanyarubamba by’umwihariko kuzaza gutaramana nabo.
Mu mihigo y’iyi Chorale yo mu mwaka wa 2011, yari yarateganije gukora ingendo eshatu zo mu ntara, urugendo rumwe rwo hanze y’Igihugu, n’ingendo enye mu mujyi wa Kigali, ikaba yarageze kuntego zayo za 2011 nk’uko yari yarabiteganije.


















TANGA IGITEKEREZO